Kamonyi: Ntawe uzongera gucuruza amata atagaragaza icyemezo cy’ikusanyirizo-mayor Nahayo

Mu ikusanyirizo ry’amata riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge ahazwi nka Rugobagoba ho mu Karere ka Kamonyi, haratungwa agatoki abitwa abamamyi, batangatanze hirya no hino mu borozi n’abatunzi, baca ruhinganyuma mu buryo bw’ubumamyi, umukamo wakagejejwe ku ikusanyirizo ukajyanwa mu buryo bwa magendu. Baratakambira ubuyobozi ngo butabare. Ubuyobozi buvuga ko bwamenye ikibazo, ko nta muntu uzongera kwemererwa gucuruza amata, aterekanye ibyangombwa bigaragaza ko yayakuye ku ikusanyirizo.

Ubuyobozi bw’iri kusanyirizo buvuga ko bubangamiwe bikomeye n’abo bwita Abamamyi birirwa bazenguruka mu borozi n’abatunzi bashaka amata, aho kuyazana ku ikusanyirizo bakirirwa bazenguruka bayacuruza mu baturage, mu isantere z’ubucuruzi zitandukanye, abandi bakayajyana Kigali na Muhanga.

Uzanye amata abanza kwakirwa agapimwa.

Karangwa Ephraim, Umuyobozi w’iri kusanyirizo avuga ko ubushobozi bafite ari ukwankira no gutunganya Litiro ibihumbi 6 z’amata ku munsi, ariko ngo kubera ibibazo baterwa n’abamamyi, amata bakira ku munsi abarirwa muri Litiro 1300-1500.

Uyu muyobozi, ibi abibonamo nk’ikibazo gikomeye, ndetse ngo ubwo Minisitiri ufite ubworozi mu nshingano aheruka kubasura bamugejejeho iki kibazo, ubuyobozi nabwo ngo bukaba bukizi ariko bategereje ingamba zituma gikemuka.

Ati“ Ikibazo cy’ingutu dufite mu by’ukuri ni icy’ubumamyi bw’Amata, ariko kandi ubuyobozi bwari bwadusuye, ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yari yadusuye iki kibazo tukimugezaho, batubwira ko bagiye kudufasha. Mu by’umukuri ikibazo ni Abamamyi. Barahari benshi!, abayamama bayajyana mu mabutike, mu dusantere tw’ubucuruzi hirya no hino, hari n’abayamama bayajyana Kigali na Muhanga”.

Akomeza ati“ Turabangamiwe cyane rwose. Twakabaye twagura ibikorwa by’ikusanyirizo atari ukwakira amata gusa, tugakora ikivuguto, Foromaje, Yawurute n’ibindi biva mu mata. Turi kwinjiza Litiro hagati y’1300-1500 kandi ubundi dufite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi bitandatu, urumva ni ikibazo gikomeye”.

Amata yujuje ubuziranenge niyo yakirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere avuga ko ikibazo kizwi kandi hari ingamba. Ati“ Amata agera ku ikusanyirizo ntabwo ahagije ugereranije n’ubushobozi bw’ikusanyirizo. Ni ikibazo kandi mu by’ukuri natwe twarakibonye kandi twagerageje kugishakira umuti”.

Ati“ Amata yaturutse ku ikusanyirizo, yapimwe niyo yizewe, niyo twizeye ubuziranenge bwayo. Ubu gahunda ihari ni uko ntawe uzongera kujya acuruza amata hirya no hino mu dusantere atagaragaza ko yayakuye ku ikusanyirizo kugira ngo twizere ubuziranenge bw’aya mata abaturage bacu bagura, tube twizeye ko ari amata adafite ikibazo”.

Akomeza avuga ko abitwa “Abacunda” bayakura mu baturage bayazana ku ikusanyirizo basabwe kwibumbira mu makoperative kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibashe guhangana n’undi uwo ariwe wese wajya mubyo gushaka amata mu baturage atabyemerewe kandi nabo biborohere mu kazi bakora bafatanije n’ikusanyirizo.

Ahabikwa amata yujuje ubuziranenge.

Umuturage ugejeje amata ku ikusanyirizo, yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 200 kuri Litiro imwe, mu gihe uyahakura ku bajyana make nk’abaturage bahaturiye, bayamuhera 250 kuri Litiro imwe, ariko kuri ba bandi batwara menshi nk’abajya kuyacuruza, bayabahera 220 kuri Litiro imwe kandi buri wese akaba yizeye ko atwaye amata yujuje ubuziranenge kuko mbere yo kwakirwa mu ikusanyirizo abanza gupimwa. Ni ikusanyirizo riri nko muri Metero 300 uvuye mu isantere y’ubucuruzi ya Rugobagoba, ukase mu gahanda gateganye n’ujya mu Mayaga.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Ntawe uzongera gucuruza amata atagaragaza icyemezo cy’ikusanyirizo-mayor Nahayo

  1. Mutako March 7, 2022 at 3:30 pm

    Nibyiza izongamba nizo kandi bizakunda .aborozi nibabe abakoperative bahembwe nakoperative nabacunda babe abakozi ba koperative kandi bizakunda .

Comments are closed.