Kamonyi-Nyamiyaga: Aka Gaciro Abanyarwanda dufite, inkomoko ni ku Mulindi w’Intwari-Gitifu Mudahemuka

Kuri uyu wa 16 Mata 2022, Ubuyobozi, Abakozi na bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umurenge wa Nyamiyaga, baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, basuye Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu iri mu karere ka Gicumbi. Basuye kandi Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura, Akarere ka Gasabo. Kubwa Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga ari nabo bateguye iki gikorwa, asanga aha ku Mulindi w’Intwari ariho soko y’ibyo Igihugu kimaze kugeraho, ariho kandi Agaciro k’Abanyarwanda gakomoka.

Mu kugera ku Mulindi w’Intwari, Kuva ku rwego rw’Umudugudu, kugera ku buyobozi bw’Umurenge n’abakozi, abafatanyabikorwa b’Umurenge hamwe na Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wari ubarangaje imbere, bakiriwe n’ubuyobozi bw’iyi Ngoro, basobanurirwa imvo n’imvano ku mateka yo kubaho kwayo, batemberezwa ibice bitandukanye biri kuri uyu musozi ubona mu misozi myinshi iwukikije, ariko ukayirusha amateka akomeye yo kuba ariwo watoranijwe kubaho ubuyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi ndetse ubuyobozi bw’Igisirikare cya RPA.

Umwe mu bahanga iyi ngoro ifite usobanura iby’amateka y’aha hantu ukumva n’ikibazo wari kubaza yagisubije.

Aha kuri uyu musozi, niho ku isoko y’ibikorwa byose na gahunda z’urugamba rwo kubohora Igihugu byakorerwaga, byaba ibikorwa bya Politiki ndetse n’ibirebana n’Igisirikare n’ibindi kugera ku kubohora Igihugu. Abayobozi bakuru bose niho babaga, bakaba ariho bakorera gahunda zose.

Kubwa Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga ari nabo bateguye iki gikorwa, asanga aha ariho Nkomoko, Isoko y’ibyo Igihugu kimaze kugeraho kuva urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye. Kuhasura ugasobanukirwa amateka yaho n’abari bahari mu mikorere n’migirire, asanga bifite kinini byubaka mu muntu ku bw’imbaraga, umutima w’ubwitange, kudatezuka byaranze Inkotanyi.

Iyo nzu iri inyuma, niyo irimo icyumba HE Kagame Paul yararagamo icyo gihe.

Gitifu Mudahemuka, avuga ko iki gikorwa bagiteguye bagamije kwigira kuri aya mateka y’Ubutwari, Gukunda Igihugu, kugira intego n’icyerekezo no guharanira kugera kucyo wiyemeje. Agira ati“ Tubona muri rusange uko u Rwanda rugenda rwiyubaka, ariko aka gaciro Abanyarwanda dufite. Inkomoko ni ku Mulindi w’Intwari, aho ingabo za FPR-INKOTANYI zamaze imyaka ine zirwana zigira ngo zibohore Igihugu zidahembwa”.

Akomeza ati“ Urwo rugendo rero rwavuyemo indangagaciro uyu munsi tugenderaho, ni narwo inzego z’Ubuyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama y’Umurenge wa Nyamiyaga tuboneramo imbaraga ziva mu ngabo zahoze ari iza RPF ndetse n’Abanyaporitiki ba RPF, aho bose bakoranye umutima umwe w’ubwitange no guharanira kugera kucyo barwaniraga, ari nako gaciro uyu munsi dufite twese”.

Aha, bari mu gutemberezwa ibice bitandukanye basobanurirwa amateka.

Avuga kandi ati“ Iyo mitekerereze, iyo mikorere, ubwo bumwe, ubwo bwitanjye, ako gaciro ko kwitanga nibyo twashingiyeho dutegura uru rugendo”. Akomeza ashimangira ko ibi babikora mu rwego rwo kugira ngo bashake imbaraga, kandi abantu bagire imyumvire imwe bahereye ku kwigira ku bababanjirije, aho bakoze mu bihe bikomeye ariko kandi bakabona intsinzi ariyo bakesha byose bafite nk’Igihugu uyu munsi.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko imbuto z’ibyo uwagiye muri uru rugendo wese azera zizagaragarira mu kwesa Imihigo. Avuga kandi ko urugamba rw’Amasasu buri wese azi neza ko rwarangiye, ko urugamba ruhari ari urw’iterambere mu kubaka Igihugu nkuko imirongo migari y’igihugu iteguye.

Dr Nahayo Sylvere, Mayor wa Kamonyi yibukije buri wese ko imbuto z’umusaruro akuye aha zizagaragarira mu kwesa imihigo.

Ashimangira ko ibi kuri buri wese wari muri uru rugendo ari imbarutso nziza yo kongerwamo imbaraga. Asaba buri wese kugenda agahagarara neza, akigisha kandi akaba umusemburo w’impinduka nziza mubyo akora.

Agira kandi ati“ Iterambere twifuza, mfite icyizere ko tuzarigeraho kubera ko dufite abo tureberaho, dufite icyitegererezo cyiza. Umusaruro tuzawurebera mu kwesa imihigo. Dushingiye kubyo twabonye, bizadufasha kugira ngo tubashe gukora cyane”.

Aha, bari mu cyumba cy’inzu yakirirwagamo abashyitsi, icyo gihe.

Uretse kuba hasuwe Ingoro ndangamurage y’urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye mu karere ka Gicumbi, aha bahavuye basura n’Ingoro Ndangamurage y’urugamba rwo Guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura, Akarere ka Gasabo ahakorera Inteko ishinga Amategeko imitwe yombi. Aha naho basobanuriwe byinshi ku mateka n’uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze. Bose batashye buri umwe avuga ko intego ari uguharanira gukora atiganda nyuma ya byinshi yabonye byaranze ubutwari bw’abatangije urugamba rwo kubohora igihugu kandi bakabigeraho.

Aha, bari mu muhanda uri inyuma y’uruganda rw’icyayi, benda kwerekeza ku kibuga cy’amateka kuko nicyo cyaberagaho imikino n’imyidagaduro, ni naho Ikipe ya APR yavukiye kandi yanakiniraga.
Berekeza ku kibuga.
Bageze ku kibuga, aho ugera ugasanga hari n’abaturage biganjemo uribyiruko baza kuhakinira umupira.
Barimo baganirizwa mbere gato yuko bahava berekeza Kigali, Kimihurura ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →