Kamonyi-Nyamiyaga: Meya Nahayo ati“ Kuba Umurenge w’icyaro wigurira imodoka ni ikimenyetso cy’ibishoboka”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga, Abaturage bawo n’Abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 05 Kanama 2022 ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’Umuganura, batashye ku mugaragaro imodoka biguriye izajya ifasha mu“ Isuku n’Umutekano”. Ni umurenge w’icyaro uguze imodoka nyuma ya Runda nk’umurenge w’Umujyi. Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko ibyakozwe ari urugero ku bandi, bikaba kandi ikimenyetso kibereka ko n’ahandi mu mirenge babikora bigashoboka.

Avuga kuri iki gikorwa cyagezweho n’Ubuyobozi, Abaturage n’Abafatanyabikorwa, Dr. Nahayo Sylvere yagize ati“ Uyu muganura w’uyu munsi ubaye Umuganura mwiza cyane ku baturage b’Akarere ka Kamonyi by’umwihariko muri uyu Murenge wa Nyamiyaga, kuko byahuriranye n’igikorwa cyiza gikomeye bagezeho cyo kwigurira imodoka igiye kubafasha mu mutekano ndetse n’Isuku. Tukaba tubona rero mu by’ukuri tuganuye mu buryo bwiza budushimishije cyane”.

Imodoka yaguzwe, yamaze gutangira akazi nubwo bayitashye ku mugaragaro none.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo kugira ngo iyi modoka yaguzwe n’abaturage izabashe gukora ibijyanye n’ugushaka kwabo, ko ikigenderewe ari uko ifasha mu Isuku ndetse n’Umutekano, ariko kandi n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho myiza y’umuturage irushaho gukomeza kuba myiza.

Avuga ku kuba iki gikorwa gikozwe n’Umurenge w’Icyaro mu mirenge yindi 12 uvanyemo Runda y’Umujyi, yagize ati“ Mu by’ukuri iki kibaye ikimenyetso cy’ibishoboka, kuba Umurenge nk’uyu ng’uyu uri mu gice cy’icyaro ubasha kwigurira imodoka abantu bakishyira hamwe. Ibi bigaragaza imyumvire, imitekerereze, bigaragaza icyerekezo. Turibwira ko rero ari umuco twifuza ko ukwiye no gukwira no muyindi mirenge kandi turimo turabiganira kugira ngo n’ahandi hose bibashe kuhagera muri iyi mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi”.

Dr. Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Ashimangira ko mu bijyanye n’ikoreshwa ry’iyi modoka, Umurenge ufite uko ubayeho, ko mu buryo buhari arimo hagomba gushakishwa uko imodoka ikoreshwa byaba mu mavuta ikenera n’ibindi, ko yizeye ko byateguwe neza nta kigomba kuba umutwaro ku baturage.

Mudahemuka Yohani Damaseni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, avuga ko igitekerezo cyo kugura iyi modoka nk’Ubuyobozi, Abaturage n’Abafatanyabikorwa bakigize kuwa 16 Mata 2022 ubwo basuraga ku Mulindi w’Intwari, bakiga ndetse bagasobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, aho kandi uwo munsi banasuye ahari Igicumbi cy’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside kiri ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, ahakorera Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi.

Ahamya ko nyuma y’uru rugendo bagize ariho bakuye ishyaka n’Umuhigo wo kugura imodoka y’umutekano n’Isuku. Ahamya kandi ko Umutekano ariwo musingi wo kwesa Imihigo.

Abagize uruhare muri iki gikorwa cyo kugura iyi modoka, barashimiwe mu byiciro bitandukanye, bahabwa imidari n’ibikombe.

Gitifu Mudahemuka, avuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa babashije kugeraho mu gihe kitarenze amezi abiri hafi n’igice, kikaba igikorwa bahisemo kumurika ku munsi w’Umuganura, bakakimurikira Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Abaturage aribo bene igikorwa.

Avuga ku cyo bavomye ku Mulindi w’Intwari, yagize ati“ Ku Mulindi twahavomye byinshi. Twahavomye ishyaka ry’u Rwanda, Twahavomye gukunda u Rwanda, Ubwitange, Tuhavoma kutaganya, kuko twabibonye neza ko imyaka ine Inkotanyi zarahabaye, zitegura, zirwana, zidahembwa n’ibindi nk’ibyo. Twahavomye Urukundo rw’Ubwitange rwo gukunda Igihugu. Kubera gushyira hamwe, kubera kwitanga, Gufatanya, kubera iryo shyaka ryo gukunda iwanyu, gukunda aho ukorera byatumye tugera kuri ibi bikorwa”. Akomeza ashimangira ko Umuco w’Inkotanyi arimo bavoma imbaraga.

Gitifu Mudahemuka, nawe yarashimiwe anambikwa umudari ku bw’iki gikorwa.

Mu kugura iyi modoka, habanje igitekerezo cyo kuvuga ngo Umuyobozi abe“ Nkore neza bandebereho”. Aha niho havuye ko ibyiciro by’Abayobozi kuva kuri Mudugudu kugera kuri Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge n’ibindi byiciro bitorwa, buri wese bakiva mu rugendo yiyemeje kuba ku isonga mbere y’abandi mu gutanga amafaranga yo kugura imodoka, aho muri aba uwatanze menshi ari ibihumbi makunyabiri(20,000Frw) mu gihe uwatanze make ari ibihumbi bibiri( 2,000Frw).

Uretse aya mafaranga yatanzwe n’ababarizwa muri ibyo byiciro, Abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga n’abandi bifite, buri wese yatanze uko yishoboye, Abaturage nabo buri wese uko abashije yikoramo imodoka iraboneka.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi i Buryo, Meya hagati, Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga i bumoso.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Vigo yakoze. Ku isoko ishobora kugurwa hagati ya Miliyoni 18 na 22 nkuko Gitifu Mudahemuka abivuga, ariko ku bw’ubucuti bw’uwayibahaye, ngo yabahereyemo ayibagurisha kuri Miliyoni cumi n’eshanu zisaguka ho. Ahamya ko uko izakora bizava mu bumwe buri hagati y’Ubuyobozi, Abaturage n’Abafatanyabikorwa, ariko ko ntawe uzaremererwa, ko ahubwo buri wese azafasha mu mbaraga ze uko yishoboye. Gifitu, ahamya kandi ko ari imodoka bifuza kubakiraho icyizere gihindura ubuzima bw’umuturage, imibereho ye ikarushaho kuba myiza, Umutekano n’Isuku bikaba ku isonga, ahabaye ikibazo bagatabara bwangu.

Benshi mu bagize uruhare mu igurwa ry’iyi modoka bambitswe imidari.
Nyiri Uruganda “Akanoze” rufite icyicaro i Nyamiyaga yahawe igikombe cy’ishimwe ku ruhare mu igurwa ry’imodoka no kuba umufatanyabikorwa mwiza.
RIB nabo barashimiwe bambikwa umudari.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →