Kamonyi: Polisi yatangije ukwezi kw’ibikorwa byayo yubakira utishoboye inzu yo kubamo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi ifatanije n’abaturage n’ubuyobozi mu karere , kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 mu gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, yatangiye yubakira utishoboye inzu yo kubamo mu Mudugudu wa Nyarubuye (utarangwamo icyaha), Akagari ka Mpushi ho mu Murenge wa Musambira.

Bizimana Theoneste w’imyaka 66 y’amavuko hamwe n’umuryangowe ( umugore n’abana batanu) nibo bari kubakirwa inzu na polisi ku bufatanye bwayo n’abaturage hamwe n’ubuyobozi.

Uyu Bizimana yatangarije intyoza.com ko we n’umuryango bamaze imyaka ibiri babayeho mu buzima bubagoye kuko baba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bakaba mu nzu bakodesha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000Frws) ku kwezi. Inzu avuga ko kuyibamo ari amaburakindi.

Theoneste Bizimana urimo kubakirwa.

Igikorwa cy’umuganda wo kumwubakira nawe yitabiriye, yashimiye Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’ubuyobozi muri rusange kuba barebye muri we akababaro yagendanaga bakamuruhura umutwaro amaranye imyaka isaga ibiri.

Yagize ati“ Ndashimira bikomeye Polisi, abaturage n’ubuyobozi kuko uyu ni umutwaro banduhuye. Nari mbayeho nabi n’umuryango wanjye kuko nasenyewe n’ibiza nkomeza gusembera ariko nza kubona inzu nakodeshaga ibihumbi bibiri nabwo nkayabona ari uko njye n’abiwanjye tuvuye guca inshuro. Hari n’ubwo twayaburaga uretse ko uducumbikiye hari ubwo atwihanganira. Uyu munzi ndishimye bikomeye”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, SP Rwiyemaho yabwiye abaturage ko uku kwezi kw’ibikorwa bya Polisi kugizwe n’ibikorwa bitandukanye bihuza polisi n’abaturage. Aho hubakwa inzu z’abatishoboye, Gutanga umuriro w’amashanyarazi, ubufasha butandukanye bugamije kuzamura ubuzima n’imibereho by’umunyarwanda bumuganisha ku iterambere rirambye, ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigamije gushakira hamwe ibisubizo byo kubaka u Rwanda rufite icyerekezo kibereye umunyarwanda.

SP Rwiyemaho, yasabye abaturage ubufatanye na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore n’irikorerwa mu ngo muri rusange. Gutanga amakuru y’aho bakeka cyangwa bazi hari abakora ibinyuranye n’amategeko n’ibindi.

SP Rwiyemaho aganira n’abaturage.

Tuyizere Thadde, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere utabonetse, yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare ikomeje kugira mu gufasha abaturage kubaho neza nyuma y’akazi bakora umunsi ku munsi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Tuyizere, Yashimiye abaturage uruhare bagaragaza mu gufatanya na Polisi mu bikorwa bitandukanye bigamije gukumira no kurwanya ibyaha, abashimira umuhati n’umurava bagaragaza wo gufasha bagenzi babo batishoboye.

Vice Mayor Tuyizere Thadde.

 

Yagize kandi ati“ Ubuyobozi bwacu, umuturage ari ku isonga rya byose. Dufite ubuyobozi bwiza bushyira imbere umuturage, ni dukomeza ubufatanye tuzarushaho kwesa imihigo”.

Umudugudu wa Nyarubuye, watoranijwe nk’Umudugudu utarangwamo icyaha. Uretse kuba Polisi irimo kubakira inzu uyu muturage, abatuye uyu mudugudu batishoboye bazanahabwa umuriro uturuka ku mirasire y’izuba. Inzu yatangiwe kubakwa izuzura mu byumweru 2 yubakishwe amatafari ahiye.

 

Nyuma y’igikorwa bacinye akadiho.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →