Kamonyi: RIB yaburiye abasambanya abana guhitamo kubireka cyangwa gutura muri Gereza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, kuri uyu wa 27 Nzeri 2021 rwegeranye n’ibyiciro bitandukanye by’inzego z’ibanze mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka kamonyi. Ni mu rwego rwo gusobanura serivise RIB iha abaturage, inshingano zayo no korohereza abatuye kure ya sitasiyo zayo kubona Serivise. Mu byaha basabwe kwanga urunuka no kugendera kure bakanabibwira abandi harimo; “Gusambanya abana”. Bibukijwe ko iki ari icyaha kiremereye, gifite ibihano biremereye, ko amahitamo ku wahirahira agikora nta yandi ari ukwiturira muri Gereza.

Ntirenganya Jean Claude, Umukozi wa RIB ku cyicaro gikuru I Kigali ushinzwe Serivise zo gukumira ibyaha muri uru rwego, yibukije abitabiriye ibiganiro ko umwana uvugwa atari uwo basanzwe bazi mu irangamimerere, kuko ho uwitwa ko atari umwana ari ufite imyaka 21 kuzamura, mu gihe uvugwa hano mu itegeko ari utaruzuza imyaka 18 y’ubukure.

Abakozi ba RIB barimo uwa MAJ mu karere n’umukozi w’Akarere mu ishami ry’imiyoborere, baje kuganira n’ibyiciro bitandukanye mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Nyamiyaga.

Yibukije kandi ko iyo bavuga umwana wangizwa batavuga gusa uw’umukobwa, kuko ngo mu bikorwa bikomeye bigize iki cyaha cyo kwangiza abana, byagaragaye neza ko n’abana b’abahungu babikorerwa, nubwo ngo imibare minini igaragaza ko abangizwa cyane ari abana b’abakobwa, n’ingaruka nyinshi zikaba aribo zigaragara ho.

Yavuze ko icyaha cyo“ Gusambanya umwana” kigizwe n’ibikorwa bitatu bikomeye buri wese akwiriye kugendera kure akanakangurira abandi kubyirinda urunuka. Ibyo bikorwa ni; UGUSHYIRA IGITSINA MU GITSINA, MU KIBUNO CYANGWA MU KANWA K’UMWANA. Igikorwa cya kabiri kigize iki cyaha ni; UGUSHYIRA URUGINGO URWO ARIRWO RWOSE RW’UMUBIRI W’UMUNTU MU GITSINA CYANGWA MU KIBUNO CY’UMWANA. Igikorwa cya gatatu gikomeye mu bigize iki cyaha ni; GUKORA IKINDI GIKORWA CYOSE KU MUBIRI W’UMWANA ARIKO WOWE UBIKORA UGAMIJE ISHIMISHA MU BIRI CYANGWA SE KUGIRA NGO URANGIZE RYA RARI RYAWE RY’UMUBIRI”.

Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB asaba abasambanya abana kubireka cyangwa se bagahitamo gutura muri Gereza.

Nyuma yo kuvuga ibi bikorwa bitatu bikomeye buri wese asabwa kuzirikana no kugendera kure, yibukije ko ntawe ukwiye gutinya kubivuga, ko ahubwo bakwiye gutinya kubikora kugira ngo ejo hatazagira ugwa mu ruzi arwita icyiziba. Ati“ Ntabwo ntinya kubivuga ahubwo natinya kubikora. Nti tuzatinye kubivuga ahubwo tuzatinye kubikora, kuko ni dutinya kubivuga tukabiceceka ni nayo mpamvu tutazanabitsinsura ngo birangire, ariko ni dutinyuka tukanabivuga bizatuma tugira n’imbaraga zo gutinyuka kubyirinda”.

Ntirenganya, yasabye buri wese kumva neza ibi bikorwa bibi bibujijwe gukorera umwana, kubigendera kure, ariko kandi no gufata umwanya wo kubisobanurira abaturage yaje ahagarariye kugira ngo babyumve, babyirinde, hagamijwe kugendera kure iki cyaha n’ibisa nacyo bishobora kubangamira umwana, ariko kandi n’uwabikoze yibuka ko byamutuza muri gereza, bikanagira ingaruka ku muryango we n’Igihugu.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro.

Ubundi itegeko riteganya ko ibihano kuri iki cyaha bitari munsi y’imyaka 20 ariko kandi bitarenga imyaka 25 y’Igifungo. Ariko ngo hari igihe bishobora no kurenga bikaba burundu, bityo uwakoze iki cyaha agatura muri Gereza ubuzima bwe bwose bitewe n’ubiremere bw’icyo yakoze n’ingaruka ku mwana. Basabwe rero guhitamo kubireka cyangwa se bagahitamo kwiturira muri Gereza.

Ntirenganya, avuga ko gukora igikorwa kimwe cyangwa ibirenze mu bigize iki cyaha ku mwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, uwabikoze akabihanywa n’inkiko, igihano ni Burundu. Ati“ ubwo ni ukwiyemeza kujya kwiturira muri Gereza”. Akomeza avuga kandi ko ngo nu nakora kimwe muri ibi bikorwa cyangwa se birenze, ukabikorera ku mwana niyo yaba arengeje 14 ariko ataruzuza 18, bikamutera uburwayi cyangwa se ubumuga budakira, nabwo ni Burundu. Ati“ Nabwo ni ukujya kwiturira muri gereza imyaka usigaje y’ubuzima”. Yakomeje asaba buri wese kutijandika muri ibi bikorwa no kutifatanya n’ababihishira cyangwa abashaka kunga no koroshya iki cyaha, kuko ngo buri wese wabigaragaramo hari icyo itegeko rimuteganyiriza. Yabasabye gukumira icyaha, abasaba gushishikarira gutangira amakuru ku gihe.

Baba ababyeyi, baba abarezi b’abana, bose barasabwa kumenya no kwita ku bantu bakira mu ngo, kumenya ababarera n’abo bahura nabo ngo kuko akenshi ababakorera ibi byaha usanga ari abantu bahafi mu masano yo mu muryango, inshuti magara n’abasanzwe bagenda mu muryango, abaturanyi ba bugufi, ba bantu batandukanye babana umunsi ku wundi mu rugo, abakozi bo mu ngo, abashumba n’abandi.

Ibyiciro bitandukanye by’inzego z’ibanze mu Murenge wa Nyamiyaga byitabiriye iki kiganiro n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, barimo; Gitifu w’Umurenge ibiganiro byabereyemo, Umukozi wa MAJ mu karere, ba Gitifu b’Utugari ( bose), abahagarariye inama y’Igihugu y’abagore-CNF, Abahagarariye inama y’Igihugu y’Urubyiruko-CNJ, Urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi-YV, DASSO, Inshuti z’Umuryango, Abajyanama b’Ubuzima, Abafashamyumvire, Inkeragutabara, Ababana n’ubumuga, Umukozi uvuye ku rwego rw’Akarere n’abandi.

Imodoka nini za RIB zikora nk’ibiro bigendanwa, ziba zirimo abagenzacyaha bakira buri wese ufite ikibazo aho bagiye kwegera abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →