Kamonyi-Runda: Umunsi wa mbere wa Guma mu rugo hafashwe abasaga 50 barenze ku mabwiriza

Abafashwe bari mu bigero by’imyaka itandukanye, barimo abagore n’abagabo. Bakusanyirijwe mu kibuga kigari ahazwi nka MAGERWA mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi. Mu butumwa bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, bibukijwe ko bakwiye kubahiriza ingamba n’amabwiriza byo kwirinda Covid-19, bakirinda ingendo zitari ngombwa zishobora kubakururira kuba ikiraro cy’iki cyorezo.

Mu butumwa umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee yahaye abafashwe bose, yabibukije ko iki cyorezo cya Covid-19 ntawe kirobanura, ko kitita ku mpamvu za buri wese mubyo agiyemo atubahirije ingamba zo kwirinda. Yababwiye ko iyi minsi 10 ya Guma mu rugo bayitwayemo neza ishoboraa kuza ari umuti, ubuzima bukagaruka.

Meya Tuyizere

Meya Tuyizere yagize ati“ Iyi minsi icumi, ni umuti tugomba kunywa tugakira Covid-19.  Mukore gahunda zanyu neza mwubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo, uhaha ahahire rimwe yirinde ingendo zitari ngombwa zishobora gutuma ajya mu byago byo kwandura akananduza umuryango wose”.

Nyuma yo kumva inama n’impanuro z’ubuyobozi, abafashwe biyemeje ko bagiye kujya mu rugo, bakirinda kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Babwiwe kandi ko bagiriwe ubuntu ku munsi wa mbere bagahabwa imbabazi, ariko ko imbababazi za mbere aribo bakwiye kuzigirira bakirinda kuba icyambu cya Covid-19.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko Akarere ka Kamonyi muri iyi minsi 10 ya Guma mu rugo kamaze gukora amatsinda ya bamwe mu bakozi bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwirizwa n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo, aho buri murenge ufite abakozi bagomba kuwukurikirana kandi bari mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere.

Mu muhanda ni Polisi, urubyiruko rw’abakorerabushake n’izindi nzego.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →