Kamonyi: Ubuzima bubi we n’abana 4 babayemo, byahagurukije urubyiruko rw’Abakorerabushake-YV

Hashize iminsi itatu( nubwo ikibazo kimaze imyaka 3) hamenyekanye inkuru y’umubyeyi Mukankusi Clementine, ubana n’abana be 4, aho bose mu nzu ntoya bararana n’inka bagabiwe muri gahunda ya Girinka. Ni mu Mudugudu wa Kamayanja, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi. Nubwo hari bamwe mu bayobozi bamenye iki kibazo, bakakivuga mu buryo butandukanye harimo no kudahuza, nta numwe uragera kuri uyu mubyeyi uretse urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers-YV) babimenye bakamusura, bakiyemeza ko bagiye kugira icyo bakora, harimo no kumushakira aho aba akinze umusaya haba heza kurusha aho ari ubu.

Nyuma yuko intyoza.com isuye uyu mubyeyi aho abana n’abana be bane mu nzu nto cyane bararanamo n’inka, inzu bakodesha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu-3000Frw, bamwe mu bayobozi mu Karere bagaragaje ko bamenye ikibazo ndetse bagiye guhita bagikurikirana. Hari abagaragaje ko batari babizi, nyamara ukurikiranye inzira y’ikibazo mu myaka itatu usanga bakizi, hakaba n’abandi bavuga ko bari bakizi nubwo hari bimwe ngo batari bazi neza. Gusa aba bose nk’abayobozi nta numwe wagize umutima wo kugera kuri uyu mubyeyi ngo amwumve, anarebe uko yafashwa.

Nubwo bimeze bityo, urubyiruko rw’abakorerabushake( Youth Volunteers) bamugezeho kuri uyu wa Gatatu, baganira nawe ku buzima abayemo, biyemeza ko mu mbaraga zabo bagiye kugira icyo bakora, kuko uretse nawe ubwe ngo abana afite ni amaboko igihugu gikeneye ahazaza, bagomba kwitabwaho bafite aho kuba, batekanye.

Mukankusi Clementine, Abana be hamwe n’inka barara mu nzu imwe.

Kirezi Thacien, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko bamenye amakuru y’ubuzima bubi uyu mubyeyi abayemo n’abana be bakamusura, bakahava biyemeje kugira icyo bakora mu bushobozi bwabo nk’urubyiruko rw’abakorerabushake kandi nk’imbaraga z’Igihugu.

Kirezi, avuga ko basanze koko uyu mubyeyi n’abana be bariho mu buzima batagakwiye kuba barimo, ko kimwe mu byihutirwa bagiye gukora ari ukumufasha kubona aho aba heza ugereranije n’aho ari ubu( ahakodesha ibihumbi bitatu-3000Frws). Ahamya ko uyu mubyeyi yari yakoze ibyo abashije akizamurira inzu nubwo nta bufasha yahawe ngo ayisakare, ayikinge abashe kuyibamo we n’abana.

Avuga ko nk’urubyiruko rw’abakorerabushake biyemeje kugira icyo bakora mu mbaraga zabo mu gihe cya vuba, ndetse aho biri ngombwa bagasaba ubufasha ubuyobozi bw’Akarere ariko uyu muturage n’abana be bakaba mu buzima bukwiye Umunyarwanda kandi batararana n’inka.

Iyi nzu ayikodesha ibihumbi bitatu-3,000Frw. Uwo muryango munini ubona niho yinjira akarara we n’abana hamwe n’inka ye, iba yiriwe hanze kumanywa.

Mukankusi Clementine, bamwe muri aba bana be bavuye mu ishuri kubera nta bushobozi, nyamara abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe( butavuguruye). Amaranye imyaka itatu n’aba bana bariho mu buzima bubi nyamara barakoze uko bashoboye ngo babone aho kuba ariko bakabura ubufasha bizezwaga.

Mu myaka itatu ishize, Mukankusi yasenyewe n’ibiza ndetse aza gushirwa ku rutonde rw’abagomba kubakirwa ariko uko byarangiye nawe aracyabyibaza. Yagiye asiragizwa kenshi n’ubuyobozi yizezwa gufashwa ariko ubuyobozi busa n’ubwamuteye umugongo.

Soma hano inkuru ku buzima bw’uyu mubyeyi mu nkuru yabanje;Kamonyi-Musambira: Umubyeyi urarana n’inka ye n’abana 4, avuga ko asa n’uwatereranywe n’ubuyobozi

Yageze aho agurisha umurima, agwatiriza inka ye ngo nibyara uwamuhaye amafaranga yamufashije kuzamura inzu azatware iyo izabyara, ariko byose birangira nta bufasha, bituma abamwizezaga isakaro nabo bagenda, inzu yazamuye hamwe irasenyuka kubera imvura.

Uyu mubyeyi yazamuye inzu kugeza aho ashoboye, abura ubufasha busakara bukanakinga.

Kirezi Thacien, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Kamonyi,  avuga ko uyu Mukankusi ntako atari yagize ngo ashake aho kuba kuko atari uwatangiriye kuri Zeru ngo asabe n’ikibanza nkuko akenshi usanga abandi bubakirwa, aho akenshi ubuyobozi buhera ku kubashakira ikibanza, bakabubakira guhera kugera inzu yuzuye. Kuri uyu muturage, ngo yagaragaje ko mu bushobozi bwe hari ibyo yakwikorera akunganirwa kubisigaye, ko rero imbaraga yashyize mu byo yakoze zidakwiye gupfa ubusa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twamenye ko uyu mubyeyi yahamagawe ku Murenge n’umukozi ufite imiturire mu nshingano.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →