Kamonyi: Umugabo aguye mu musarane awuvidura

Ngendahayo Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2019 mu ma saa mbiri z’ijoro apfuye aguye mu musarane aho bikekwa ko azize Gaz y’umusarane yaviduraga.

Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yahamirije intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Emmanuel Ngendahayo ari impamo. Avuga ko Nyakwigendera yari mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Buhoro ho mu Murenge wa Musambira avidura umusarane.

Gitifu Providence, avuga kandi ko uyu Nyakwigendera bakeka ko urupfu rwe rwatewe na Gaz yo mu musarane yarimo avidura yaba yamukuruye. Uyu musarane ngo ufite Metero 8 z’ubujyakuzimu.

Nyakwigendera Emmanuel ni mwene Mihanda Straton na Mukaruziga Agnes. Apfuye asize umugore we n’abana babiri.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira bwabwiye intyoza.com kandi ko habaye aho kwiyambaza ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo Nyakwigendera abashe gukurwa muri uyu musarane. Polisi n’ibikoresho byayo kabuhariwe kimwe n’ababigize umwuga mu butabazi bahageze mu ma saa sita z’iri joro tariki 8 Gicurasi 2019 bahita batangira ubutabazi.

Munyaneza Theogene /intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →