Kamonyi: Umuyobozi wa RIB-DCI, arashima uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha

Uwambaye Emeritha, ukuriye urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB mu karere ka Kamonyi-DCI, yashimiye bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rugalika na Runda, ku ruhare bagira mu gutanga amakuru afasha mu gukumira no kurwanya ibyaha. Hari nyuma y’igikorwa cy’umuganda muri gahunda yiswe“ Igitondo cy’isuku”, aho abakoze uyu muganda mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, bibukijwe ko gukumira no kurwanya ibyaha ari ubufatanye, basabwa kurushaho gutanga amakuru.

DCI Emeritha Uwambaye, yatangiye ashimira bamwe mu baturage by’umwihariko b’umurenge wa Rugalika muri aka gace k’isantere y’ubucuruzi ya Nkoto, uburyo bafasha uru rwego rwa RIB mu gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru. Yibukije kandi ko kudatanga amakuru nabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Avuga ko mu bihe bishize, hagiye habaho imikoranire myiza yaranze bamwe mu baturage n’urwego rwa RIB akuriye muri aka karere, aho bagiye batanga amakuru yafashije mu gukumira no kurwanya ibyaha, ababikekwagamo bagafatwa.

Atanga ingero nk’aho hari bamwe mu bagizi ba nabi wasangaga batega abantu, bagafata umuntu atwaye imodoka bakamwambura cyangwa se bagakora n’ibindi bikorwa byo gutega abaturage bakabacuza utwabo.

Ashimangira ko uku gutanga amakuru kwagiye gutuma abakora ibi bikorwa bibi bacibwa intege ndetse bamwe batabwa muri yombi. Asaba ko barushaho gutanga amakuru kandi bikaba ibya bose, bityo abakora ibibi bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera, bagakanirwa urubakwiye.

Nyuma y’igikorwa cy’Igitondo cy’isuku, abaturage baganiriye n’inzego zitandukanye harimo na RIB.

DCI Uwambaye, uretse gushimira abagiye batanga amakuru no gusaba ko buri wese mu mwanya arimo yumva ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano ye, yanasabye muri rusange ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we mu kwirinda bimwe mu byaha bihungabanya umutekano bikadindiza iterambere ry’umuturage n’Igihugu.

Yibukije kandi ko barushaho gushyira imbaraga mu byaha birimo gusambanya abana, asaba ababikora n’ababihishira kwibuka ko amategeko yo atazabahishira ni batahurwa, haba ku babikora cyangwa se abicecekera kandi bazi ko icyakozwe ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yibukije ababyeyi b’abana n’ababarera kuba maso bagakomera ku nshingano zo kubitaho babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose hamwe n’icyabahungabanya kikabangiriza ahazaza.

DCI Emeritha Uwambaye/RIB Kamonyi asaba abaturage gukumira no kwirinda ibyaha batanga amakuru.

DCI Emeritha Uwambaye, yibukije ko afatwa nk’umwana umuntu wese utaruzuza imyaka 18 y’amavuko, ko uyu ari uwo kurindwa no kwitabwaho mu buryo bwose kugira ngo akure neza. Yasabye kandi ko mu byo gukumira no kurwanya harimo amakimbirane yo mu ngo ari nayo usanga akenshi aba intandaro ya byinshi mu biteza umutekano mucye mu muryango, abana bakabaho nabi, bagata iwabo, ndetse bamwe bakajya mu burara n’ubuzererezi aho bahura nabyinshi bibararura bikanabasunikira mu bibi. Yibukije ababana kugendera kure amakimbirane, asaba ko uhuye n’ikibazo wese yakwegera inzego z’ubuyobozi na RIB.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →