Kamonyi: Umuyobozi w’Akarere asobanura ate icyo umunsi w’intwari uvuze kuriwe n’abaturage ayobora

Umunsi wa tariki 1 Gashyantare ni umunsi mukuru wo kuzirikana intwari z’Igihugu, ukaba n’umunsi ngaruka mwaka. Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Alice Kayitesi awubona nk’umunsi udasanzwe wo kwibuka ko hari intwari zitanze ngo Abanyakamonyi babe bari uko bari uyu munsi.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi aganira n’intyoza.com yahamije ko tariki 1 Gashyantare ari umunsi ngaruka mwaka wizihizwaho umunsi w’intwari z’igihugu, ko yaba we ubwe n’abanyakamonyi ayoboye bawubona nk’umunsi ukomeye kandi ubibutsa ko hari abanyarwanda babaye intwari zatumye bari uko bari uyu munsi.

Agira ati” Umunsi w’intwari ni umunsi ukomeye kuri twebwe kandi ufite igisobanuro, umunsi utwibutsa ko hari abanyarwanda babaye intwari kugira ngo nk’abanyarwanda batuye mu karere ka kamonyi tube turiho uko tumeze ubungubu.”

Kayitesi, akomeza avuga ko mu kwibuka izi Ntwari banarushaho gushishikarira gukomeza ibikorwa by’ubutwari byatangiwe nazo, birimo gukundisha abanyakamonyi gukunda igihugu no kugikorera, kongera ibikorwa by’ubutwari hagamijwe kugera ku cyerecyezo cyifuzwa.

Ahamya ko mu kugera ikirenge mu cy’izi Ntwari ndetse no kugera ku cyerekezo cyifuzwa hari inkingi 10 nk’intara y’amajyepfo bafashe, aho buri karere kagomba kuzifashisha mu kugeza umunyarwanda ku mibereho myiza n’iterambere ryihuse.

Muri izo nkingi 10 hari; Umurongo ngenderwaho wa Politiki y’Igihugu, Kubakira inzego ubushobozi biganisha ku kwihangira imirimo, Kwita ku mitangire myiza ya Serivise, Kwita ku mutekano, Guteza imbere ibikorwa remezo, Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigakorwa mu buryo bugezweho, Kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, Kwita ku mikorere myiza n’abafatanyabikorwa, Kwita ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, Guhanga udushya hagamijwe impinduka mu iterambere.

Alice Kayitesi, avuga ko izi nkingi 10 n’ubwo ari umwihariko w’intara y’amajyepfo aho buri karere kagomba kuzigira nyambere kageza umunyarwanda ku mibereho myiza n’iterambere ryihuse, ngo si umwihariko nyirizina w’Intara kuko ngo babivoma muri Politiki z’Igihugu, icyo bakoze ni ukuzifata nk’inkingi zibanze zigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bihute kugera aho bifuza.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’intwari w’uyu mwaka wa 2019 igira iti “ Dukomeze Ubutwari mu cyerekezo Twahisemo.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →