• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi/Kagame Cup: Rukoma yanyagiye Ngamba mu yindi mirenge baresurana

Umwanditsi
February 18, 2019

Mu mikino y’igikombe kitiriwe “Umurenge Kagame Cup” yatangiye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2019 mu mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi, ikipe y’umurenge wa Rukoma mu bahungu yatsinze iy’Umurenge wa Ngamba 2 kuri 1 mu gihe iy’abakobwa ya Ngamba yatewe mpaga. Iyi mikino iravugwamo ibishobora kwangiza iri rushanwa mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya.

Kuri iki cyumweru cya tariki 17 Gashyantare 2019 mu masaha ya nyuma ya saa sita, ahenshi mu mirenge ku i saa saba n’igice nibwo imikino y’igikombe kitiriwe “Umurenge Kagame Cup” yatangiraga mu bakobwa. Amakipe yesuranye karahava amwe aterwa mpaga harimo n’ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Ngamba yatewe mpaga n’ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Rukoma.

Intandaro yo guterwa mpaga kuri iyi kipe nk’uko bamwe mu baturage n’abakinnyi babibwiye intyoza.com yageze ku kibuga ngo ni ukutumvikana kwabaye hagati y’iyi kipe n’ubuyobozi bikaviramo ikipe y’abakobwa gusa nk’abigumuye. Ubwo isaha y’umukino yageraga, n’ubwo n’ubuyobozi bwahageze butinze, bashatse kwirwanaho ngo biyambaze abakobwa babonye hafi aho ariko basanga nta byangombwa bafite baterwa mpaga batyo.

Isaha y’umukino w’abahungu kuri aya makipe ya Rukoma na Ngamba yashyize iragera maze amakipe yombi yinjira ikibuga, ariko burya ngo akenshi ukurusha gutegura agukubita nk’ukwicariye. Ikipe ya Rukoma yari yaherekejwe n’abafana benshi ndetse n’ubuyobozi yatsinze itababariye iya Ngamba ibutego 2-1.

Uyu mukino warangiye mu mahoro ariko nyuma yawo, imodoka ya Coaster yatwaraga abakinnyi ba Rukoma yaje kumenwa ikirahure cy’urugi, bikozwe n’abafana ba Ngamba ubwo yasubiraga kuzana abakinnyi n’abafana yari yasize.

Ikirahure cy’imodoka cyamenwe.

Uretse uyu mukino wahuje Umurenge wa Rukoma n’uwa Ngamba mu bakobwa n’abahungu, no muyindi mirenge amakipe yesuranye buri imwe ishaka gutambuka ngo ikomeze mu gice gikurikira.

Umukino wahuje Umurenge wa Runda na Karama byarangiye; Abahungu: Karama 1-0 Runda mu gihe Abakobwa: Runda 2-0 Karama;

Mu mukino wahuje Umurenge wa Kayumbu na Mugina:

_Abahungu: Mugina 2-1 Kayumbu

_Abakobwa: Mugina penalities 4-3 Kayumbu;

Umukino wahuje Rugarika na Nyarubaka:

Abahungu:Nyarubaka penalties (Penariti) 5-4 Rugarika

Abakobwa: Nyarubaka 1-0 Rugarika

Umukino wahuje Umurenge wa Kayenzi na Nyamiyaga, aha Kayenzi yihanije Nyamiyaga iyikubita nta mbabazi, haba mu bakobwa ndetse no mu bahungu.

Abahungu: Kayenzi 5-1 Nyamiyaga

Abakobwa: Kayenzi 4-0 Nyamiyaga;

Umukino wahuje ikipe y’Umurenge wa Musambira na Gacurabwenge

Abahungu: Musambira Penalties (Penariti) 5-4 Gacurabwenge

Abakobwa: Gacurabwenge 3-0 Musambira, aha naho Musambira yakubiswe mpaga.

Umukino wahuje umurenge wa Rukoma na Ngamba twavuze hejuru warangiye;

Abahungu ba Rukoma 2-1 Ngamba

Abakobwa: Rukoma 3-0 Ngamba ( Hatewe mpaga habarwa ko ari ibitego 3 kuri 0).

Mu gihe iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu ku rwego rw’Umurenge ritangiye, haravugwa ukuritesha agaciro kwa bamwe mu bayobozi mu mirenge bajya gushaka abakinnyi ahandi, ibintu benshi mu baturage bagaya ndetse bakavuga ko byica uburyohe n’umwimerere w’iri rushanwa kuko badaha amahirwe abana b’abahungu n’abakobwa babo ngo biyerekane. Bamwe basaba ko inzego z’ubuyobozi zakwinjira muri iyi mikino zikayihesha agaciro kayo ndetse abarimo kuryangiza bagakurikiranwa.

Ifoto y’umunsi y’umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Rukoma yatsinze Ngamba.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga