Kamonyi/Urugerero: Guverineri Gasana ati“ Iyo ugiye gahoro cyangwa ukaba ikigwari ingaruka ziratuvuna

CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasuraga Intore ziri ku rugerero ruciye Ingando mu murenge wa Kayenzi kuri uyu wa 12 Kamena 2019. Yabasabye gukora cyane bagamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, bakirinda kuba ibigwari mubyo bakora.

Guverineri CG Gasana yabwiye izi Ntore ati“ Iyo tubareba tubona icyizere cy’u Rwanda cyane cyane mu minsi mikeya muri hano n’ibyo mugaragaza mu bumenyi n’ubushobozi mufite mubyo mumaze gukora mu baturage. Mutanga icyizere gikomeye, muramenye nti bizapfe ubusa, muramenye urungano rwanyu nti ruzazime. Iyo ugiye buhoro cyangwa ukaba ikigwari ingaruka iraduhenda. Twavuye habi hatubabaje cyane, nta hazatubabaza kurusha ahatubabaje ubushije, mureke dukore cyane (double) kugirango twivane ahabi tujye aheza noneho nti bibe impfabusa”.

Intore ziri ku rugerero zicaye zituje zumva inama n’impanuro za Guverineri CG Gasana.

Uru rubyiruko ruri ku rugerero ruciye Ingando rubarizwa mu mitwe ine y’intore ariyo; Abataneshwa, Abadahigwa, Benimana, Abadaheranwa uretse gusabwa gukora cyane bagamije kuzamura no kwihutisha imibereho n’iterambere ry’umuryango nyarwanda, banasabwe kutemerera uwo ariwe wese washaka gusubiza inyuma cyangwa kudindiza ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’Abanyarwanda.

Yababwiye kandi ati“ Bana bacu, rungano rubyiruko rw’u Rwanda nta yindi nziza, ni ukwitangira Igihugu utizigama. Ni ugukunda Igihugu cy’u Rwanda cyane cyane tugamije imibereho myiza y’abaturarwanda. Ni cya gihe cyo kuvuga ngo nanjye si natangwa, nanjye ndahari. Iryo shyaka ufite, Ubutwari ufite, Izo mbaraga ufite, Icyusa, icyerecyezo, intumbero n’Inzozi zawe bigamije kugira ngo twihutishe iterambere ry’u Rwanda ari nako imibereho y’abaturage izamuka”.

Inzu zubakiwe imiryango 4 zirimo gukorerwa imirimo ya nyuma ngo zishyirwemo abazigenewe.

Yasabye kandi uru rubyiruko guharanira kugira icyerekezo, kugira ishema, kwihesha agaciro birinda uwabavogera ngo abateshe umurongo mwiza bafite wo kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Yabakanguriye kandi kwita cyane ku mibereho myiza y’abaturage no gukomeza ibikorwa byiza by’iterambere biganisha abaturage aheza kurushaho. Yanabasabye kurangwa n’ubutwari n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda aho bari hose, baharanira ko ibyo bazakura ku rugerero bizaba umusemburo w’impinduka nziza kandi zubaka Igihugu.

Abayobozi batandukanye bari kumwe na Guverineri CG Gasana.

Urugerero ruciye Ingando rwatangiye tariki 12 Gicurasi 2019, rwitabirwa n’abasore n’inkumi 317 bahagarariye Imidugudu 317 igize Akarere. Mu mihigo bihaye imyinshi muriyo bamaze kuyesa ndetse bararenza.

Muriyo harimo kubaka amazu yo gutuzamo imiryango ine (two in one) yamaze gusakarwa ubu bari gupavoma no kuyubakira ibikoni n’ubwiherero. Hari uguhanga Umuhanda ufite uburebure bwa Kilometero 5, byarakozwe barawesa uranarenga, Kubaka uturima tw’igikoni bahize 50 barawurenze hafi gukuba kabiri, Gucukura imirwanyasuri nabyo byarakozwe barenza umuhigo bihaye, Kubaka Ibiro by’umudugudu wa Remera ubu bari mu isakaro n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →