Kamonyi/Urugerero: Perezida w’Itorero ry’Igihugu yamurikiwe ibimaze gukorwa n’ibisigaye

Bamporiki Edouard, Perezida w’Itorero ry’Igihugu (Chairman) kuri uyu wa 5 Kamena 2019 yasuye Intore ziri ku rugerero ruciye ingando mu Murenge wa Kayenzi mu cyanya cy’ishuri cya ASPEKA, amurikirwa ibikorwa bimaze gukorwa ndetse n’ibisigaye, abasaba kuba Intore zibereye u Rwanda.

Izi Ntore ziri ku rugerero zabwiye Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard, ko imwe mu ntego bafite ari iyo kurwanya ubukene n’Ubujiji bubakiye ku muco bakubaka u Rwanda bifuza. Ko kandi ubufatanye bwabo n’ishyaka ryo gukunda Igihugu bifitemo bizababashisha kugera ku Ntego bafite.

Mu mihigo y’izi Ntore ku bimaze gukorwa ndetse n’ibisigaye byamurikiwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu n’abo bari kumwe barimo Umuyobozi w’Akarere n’abandi bashyitsi, harimo; Inzu enye ( Two in one ) zizatuzwamo imiryango 4 itishoboye, itagira aho kuba. Zose zarazamuwe, ebyiri zimaze gusakarwa no gukingwa mu gihe indi nayo igeze kure.

Inzu imwe y’Imiryango 2 ngiyo aho igeze. Indi ureba hirya nayo izatuzwamo imiryango 2 igeze kure.

Hari kandi, kuba barahize kubaka ubwiherero bune. Bwaracukuwe, amatafari yo kubuzamura yamaze kubumbwa. Kubaka Ibikoni bifatanye n’ubwogero bine nabyo byaratangiye, amatafari yamaze kubumbwa, imisingi y’ahazubakwa ikaba yararangiye.

Bahize kubaka Imirima y’Igikoni 50. Bamaze kuyirenza kuko bubatse 61. Bahize Gucukura imirwanyasuri ku burebure bureshya na Kilometero ebyiri. Bamaze kurenza uyu muhigo kuko bacukuye ahareshya na Kilometero ebyiri na Metero 102.

Intore ziri ku rugerero zerekana ubumwe n’ubufatanye bwazo mu kwesa Imihigo.

 

Bahize Guhanga umuhanda wa Kilometero 5 ariko bamaze guhanga ureshya na Kilometero enye na Metero 100, hasigaye Metero 900 ngo bese umuhigo bahize. Umuhigo wo kubaka udutanda tw’amasahani 20 bamaze kubaka kamwe basigaje 19. Umuhigo w’Ingarane enye bahize nta n’imwe barubaka.

Bahize kubaka Ibiro by’Umudugudu wa Remera. Ibikorwa byo kuwubaka bigeze kure hari ku madirishya. Umuhigo w’ubukangurambaga, bamaze kwitabira inteko z’abaturage inshuro ebyiri aho bafatanya gukemura ibibazo, mu bukangurambaga bugamije kubaka umuryango, harimo kurwanya inda ziterwa abangavu, Kurwanya Ibiyobyabwenge, Uburere buke mu miryango n’ibindi. Ibiganiro byaratanzwe mu Kagari ka Bugarama naho ibindi ni mucyumweru gitaha mu nteko z’Abaturage no mu mugoroba w’Ababyeyi.

 

Abayobozi batandukanye bari muri iki gitaramo cy’Imihigo.

Ku Muhigo wo gutoza urubyiruko kwiyobora no Kwigira, Intore zarabitangiye aho harimo kumenyera gukora ibikorwa byose birimo Isuku, Gutegura amafunguro n’ibindi. Tariki 13 Kamena 2019 kandi bazaba batoza ku itorero ry’Umudugudu indangagaciro bakomora ku murage w’Abakurambere mu Midugudu ya; Remera, Munyegera ndetse na Mataba.

Uretse iyi Mihigo izi Ntore ziri ku rugerero zamurikiye Perezida w’Itorero ry’Igihugu, zanamuhamirije ko ziteguye no gukora ibindi bikorwa bitandukanye bitagoye ubushobozi byo kuzamura ubuzima n’imibereho y’abaturage bikiyongera ku mihigo bafite bitewe n’igihe bafite ariko bakazabikora ibyo mu mihigo babihiguye. Kuribo ngo“ IMIHIGO IRAKOMEJE”.

Bamporiki Edouard, Perezida w’Itorero ry’Igihugu nyuma yo kumurikirwa iyi mihigo y’izi Ntore, yazisabye kuba umwe, guharanira ishyaka ry’Urwababyaye no kuba koko Intore zibereye u Rwanda.

Bamporiki Edouard, Perezida w’Itorero ry”igihugu atanga inama n’ impanuro ku Ntore ziri ku rugerero.

Ati “ Muhamanye n’umutimanama wanyu ko mushyize hamwe. Ni mudashyira hamwe umwanzi w’u Rwanda azabatera abashyikire. Ariko ni muba muri hamwe muzajya muhura n’umuntu najya kugirira umuntu nabi uvuge uti ntwabwo wamugirira nabi kandi twarajyanye ku rugerero”. Yakomeje abasaba kugira ikibahuza no kuzirikana igihango bafitanye ubwabo ndetse n’Igihugu.

Yagize kandi ati“ Ndabinginze!, uko utekereza batatu muva inda imwe umenye ngo n’urugerero rw’Umutoza w”ikirenga rubagize abavandimwe. Mukundane bitarimo uburyarya, uzabasanga mu nzira yo gukundana azabasanga, azabashyigikira. Mu menye ko imbaraga z’umuntu ahagurukanye aricyo gishoro, izindi mbaraga zimusanga mu nzira. Mube hamwe mukorane, nta muntu uzadutsinda. Mube umwe kandi mwumve umutima w’igihugu mujye mugira inyota yo kumenya icyo umutoza w’ikirenga yavuze kuva u Rwanda rubohorwa”.

Nyuma yo kumurika Imihigo kw’Intore, barataramye bacinya n’akadiho.

Bamporiki, yasabye uru rubyiruko rw’Intore z’u Rwanda ko umwanya munini wabo bajya bawumara bacukumbura intekerezo z’umutoza w’Ikirenga, Icyerekezo afitiye u Rwanda (Vision), aho aruganisha kugira ngo buri umwe abe ashobora kuhasobanura adategwa aho yaba ari hose. Yabasabye kwiyubaka mu Mutwe no mu mutima, ariko kandi bagafasha abo ku midugudu batuyemo kugira imyumvire irangwa n’icyerekezo kizima.

Imyiyerekano y’Intore yanyuze abari muri iki gitaramo.

Urugerero ruciye Ingando rwatangiye tariki 12 Gicurasi 2019. Kuri gahunda biteganijwe ko ruzamara iminsi 40 rukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage mu kuzamura imibereho yabo n’iterambere. Ni 317 bahagarariye imidugudu 317 igize Akarere ka kamonyi.

Soma inkuru zijyanye n’iyi zabanje: http://www.intyoza.com/kamonyiurugerero-kutigirira-icyizere-ku-murimo-bikwambura-kwerekana-ko-ushoboye-abafundikazi/

http://www.intyoza.com/kamonyiurugerero-minisitiri-ndagijimana-uzziel-yamurikiwe-ibimaze-gukorwa-nibyitezwe/

http://www.intyoza.com/kamonyiurugerero-ibikorwa-byurubyiruko-biragaragaza-imbaraga-zigihugu-kandi-zubaka/

http://www.intyoza.com/kamonyiurugerero-ibikorwa-byintore-byatangiye-kuvugisha-benshi-mu-gihe-gito-batangiye-urugerero/

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →