Kayonza na Bugesera: Abaturage baranenga serivisi bahabwa mu butaka

Mu isuzuma ry’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangirwe ya serivise mu nzego zibegereye (Citizen Report Card/CRC), rikorwa na RGB, abaturage bo mu turere twa Kayonza na Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, bagaragaje ko bishimiye serivisi bahabwa mu butaka ku gipimo kiri hagati ya 25 na 50%.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), abaturage bagaragaje uburyo bishimira serivisi zitandukanye bahabwa mu bijyanye n’ubutaka.

Ababajijwe mu karere ka Kayonza na Bugesera bagaragaje ko bazishimira munsi ya 50%. Mu rwego rw’igihugu, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba ni ho abaturage bagaragaje ko bishimira serivisi bahabwa mu butaka ku gipimo kiri hejuru ya 75%. Mu turere dusigaye, abaturage bagaragaje ko bazishimiye ku gipimo kiri hagati ya 50 na 75%.

Mu gihugu cyose muri rusange, abaturage bagaragaje ko bishimiye serivisi z’ubutaka ku gipimo cya 64.9%.

Nk’umutungo abaturage benshi bacungiraho, ababajijwe mu bushakashatsi bifuje ko bakwegerezwa serivisi zirebana n’iby’ubutaka kuko byagabanya isiragira rya hato na hato n’imanza z’urudaca zishingiye ku butaka.

Gutanga ingurane ku butaka biracyari ikibazo

Muri ubu bushakashatsi, serivisi z’ubutaka abaturage babajijweho harimo kwandikisha ubutaka, guhinduza ibyangombwa by’ubutaka, gukora ubukangurambaga ku mategeko arebana n’ubutaka no gutanga ingurane ku butaka.

Abaturage bagaragaje ko serivisi bahabwa mu kwandikisha ubutaka ari yo bishimiye kurusha izindi ku gipimo cya 84.7%. Guhinduza icyangombwa cy’ubutaka byari ku gipimo cya 62.7%, gukora ubukangurambaga ku mategeko y’ubutaka ku gipimo cya 62.2%, naho gutanga ingurane ku butaka biza ku gipimo cyo hasi cyane cya 49.1%.

Ibi ngo biterwa nuko abagera kuri 34.7% bavuze ko batazi ibirebana n’ingurane ku butaka, bigashimangirwa n’umubare utari muto w’abatishimiye ibirebana n’ubukangurambaga ku mategeko y’ubutaka bangana na 21.1%.

Mu biganiro mu matsinda mu gihe cy’ubushakashatsi no mu kugaragariza inzego z’ibanze ibyavuye mu bushakashatsi, abaturage basabye ko habaho kwihutisha serivisi zo guhinduza ibyangombwa by’ubutaka, kongera ubukangurambaga ku mategeko y’ubutaka, kongera ibikoresho byo gupima no gushushanya mu biro by’ubutaka, ndetse no kwegereza abaturage serivisi ya noteri w’ubutaka.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku bihumbi cumi na kimwe na cumi n’eshatu (11.013) mu turere twose uko ari 30, imirenge 326, imidugudu 733. Habajijwe abakuru b’ingo cyangwa abandi baba mu rugo bafite hejuru y’imyaka 18, nyuma hakorwa ibiganiro mu matsinda y’abagize JADF (Abafatanyabikorwa mu iterambere) n’abakuru ba serivisi zikorerwaho ubushakashatsi hagamijwe kurebera hamwe uko ibitanoze byanozwa.

Umukunzi Médiatrice

 

Umwanditsi

Learn More →