Kigali: Umuraperi Jay Polly muri 12 bafatiwe mu birori byarimo urumogi n’imiti itera ubushyuhe mu mubiri

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 25 Mata 2021, yerekanye abantu 12 barimo umuraperi Tuyishime Joshua( uzwi nka Jay Polly), barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bari mu birori i Kibagabaga mu rugo rw’uyu Jay Polly. Ubwo berekwaga itangazamakuru, Polisi ivuga ko bafatwa barimo no kunywa urumogi banafite imiti itera akabaraga umubiri mu gutera akabariro.

Muri aba 12 Polisi yerekanye ku cyicaro cyayo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, harimo n’ab’igitsina Gore batari bake ugereranije n’abatawe muri yombi bose.

Uretse urumogi bafatanwe, iyi miti itera akanyabugabo mu gutera akabariro bafatanwe izwi ku zina rya “Puturi”. Mu batawe muri yombi, harimo n’umuganga bivugwa ko yahaye umwe muri bo icyangombwa gihimbano cy’uko yipimishije Covid-19.

Uyu muganga wafashwe, ari mu itsinda ryabonye ku ikubitiro umurwayi wa mbere wa Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe umwaka ushize wa 2020. Yavuze ko yicuza kuba yaguye mu makosa akomeye, ko yakoze ibishoboka byose ngo arwanye Covid-19 ariko akaba aguye mu makosa nk’ayo yafatiwemo.

Ni mu gihe Umuraperi Jay Polly nkuko igihe kibitangaza, yavuze ko ibyabaye iwe nta ruhare yabigizemo ngo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki. Avuga ko hari abantu bo muri Tanzania na America bari baje kumuha ikiraka cyo kwamamaza, amaze kuvugana nabo ajya muri Studio asize murumuna we mu rugo, hanyuma mu kugaruka ahasanga abantu benshi atazi. Ibijyanye n’urumogo na Puturi avuga ko nawe nta makuru abifiteho.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yongeye kwibutsa buri munyarwanda wese ko akwiye gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →