Knowless Butera, kera kabaye yambitswe impeta

Umuririmbyi Butera Knowless, yamaze kwambikwa impeta yo kwiyegurira Ishimwe Clement amwemerera kuzamubera umugore.

Hari ku italiki ya 26 Gicurasi 2016, umwaka n’umunsi Butera Knowless atazibagirwa kuko aribwo yemeye ku mugaragaro ko yiteguye kubera Ishimwe Clement umugore.

Ishimwe Clement, imbere y’inshuti za hafi na bake mu bavandimwe, yerekanye ko igihe kigeze cyo kuva mu busore maze yambika Butera Knowless impeta imuteguza kwinjira mu rugendo rw’uburyohe bw’urukundo nk’umugabo n’umugore.

Clement, yateye ivi asaba Knowless ku mwambika impeta no kwemera ko bazarushingana.
Clement, yateye ivi asaba Knowless ku mwemerera akamwambika impeta no kwemera ko bazarushingana.

Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako isumba izindi kugeza ubu, kuri bombi byari ibyishimo, inshuti n’abavandimwe na benshi mu bari babazi bati twari twarabiketse none ukuri murakugaragaje mwese muvuga ngo “ Yego”

Birarangiye ku muhungu wundi watekerezaga Knowless, birarangiye kandi ku mukobwa watekerezaga Clement, bakureyo amaso bambikanye impeta yo kwiyemeza kuzarushinga, igisigaye ni ubukwe nabwo ngo bushobora kuba buri hafi.

Ishimwe Clement, azwi cyane mu muziki hano mu Rwanda, ni umwe mubafite inzu zizwi kandi zikomeye zitunganya indirimbo, ni nawe kandi utunganya indirimbo nyinshi za Butera Knowless n’abandi bahanzi batandukanye mu Rwanda.

Aba bombi, nta banga rikirimo, inkuru yabaye kimomo, mbere wabazaga buri umwe ko akundana n’undi akaruca akarumira none umunsi wageze bafata icyemezo.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →