Kongo Kinshasa, irasaba iperereza ku bitero bivugwa ko byagabwe ku Rwanda

Kubwa Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Kongo, ngo hakwiye kujyaho Komisiyo yo gushaka ibimenyetso kugira ngo hamenyekane ikigomba gukorwa.

Nyuma y’uko Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Mata 2016 cyemeje amakuru yavugaga ko mu ijoro rishyira itariki ya 16 Mata 2016 mu karere ka Rubavu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi hagabwe ibitero n’abakekwa ko ari abarwanyi ba FDLR, Leta ya Kongo yasabye ko haba iperereza rihuriweho n’impande zombi.

Aya makuru, y’igitero cya Bugeshi kuri Sitasiyo ya Polisi, ku ruhande rw’u Rwanda inzego zishinzwe umutekano zarayemeje, haba Polisi y’u Rwanda, umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yarayemeje ndetse no kuruhande rw’igisirikare cy’u Rwanda nabo barabihamije ko iki gitero cyabaye.

Umuvugizi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo Lambert Mende, aganira na Radiyo y’abafaransa RFI, yemeye ndetse avuga ko bamenye ko hari igitero cyagabwe ku Rwanda abakigabye baturutse k’ubutaka bwa Kongo RDC, gusa kuri we ngo hakenewe gukorwa iperereza.

Lambert Mende, avuga ko hashingiwe kubyavuzwe, ubuhamya bwatanzwe, aho bivugwa ko hari igitero cyagabwe ku gihugu cy’igituranyi (u Rwanda), mu karere ka Rubavu i Bugeshi, ngo hakenewe iperereza kugirango byemezwe.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende, asaba ko hajyaho Komisiyo igomba gukora iperereza ikagera ahavugwa ko hagabwe igitero, igashaka ibimenyetso kugira ngo harebwe icyakorwa.

Umutwe w’abarwanyi wa FDLR, ufatwa nk’umutwe ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Kubwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ngo kumenya  uwagabye igitero byaba ari kare, gusa ngo kongo yiteguye gukomeza gukora ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe wa FDLR ukirangwa k’ubutaka bwa kongo iyo mu mashyamba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →