Kwicuza kuva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi byatangiye

Mu gihe umubare w’amajwi 52% y’abongereza watoye ko ubwongereza buva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, bamwe batangiye kwicuza icyemezo bafashe.

Bidateye kabiri abongereza batoye ku majwi 52% ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, ingaruka bamwe zatangiye gutuma bicuza.

Abongereza basaga miliyoni, babinyujije kuri interineti, bakomeje gusaba baniyongera kubwishi ko amatora yabaye yasubirwamo bityo icyemezo cyafashwe kikimwa agaciro.

Mu gusaba ko aya matora yasubirwamo, barashingira ku kuba abantu batoye ngo bari munsi ya 75%, barashingira kandi ku kuba ngo hari ingingo muri uyu muryango ivuga ko iyo amajwi y’abatoye ari munsi ya 60% hashobora gusabwa isubirwamo ry’itora.

Kubera ubwinshi bw’abakomeje gushyira umukono wabo ku rwandiko ruri kuri interineti rusaba isubirwamo ry’amatora, urubuga bisabirwaho ngo rwageze aho rurahagarara.

Ubwongereza, kuva umuryango w’ubumwe bw’uburayi washingwa, nicyo gihugu kibaye icya mbere binyuze muri Kamarampaka y’abaturage bacyo gusaba ko kiva muri uyu muryango.

Kampara mpaka y’abongereza yatoye ko bagomba kuva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi yabaye kuri uyu wa kane Taliki ya 23 Kamena 2016.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →