Leta y’u Rwanda yasabye u Burundi kuyiha ubusobanuro bufatika ku rupfu rwa Yakobo Bihozagara

Nyuma y’amakuru avuga ko Jacques Bihozagara yapfiriye i Burundi, Leta y’u Rwanda irasaba uburundi kuyiha ubusobanuro bufatika ku by’uru rupfu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu Taliki ya 30 Werurwe 2016, nibwo amakuru yatangiye gucicikana hirya no hino mu bitangazamakuru ko umunyarwanda Jacques Bihozagara yapfiriye i Burundi muri gereza yari afungiyemo ya Mpimba.

Iyi nkuru ubwo yamenyekanaga, Ambasaderi Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko ayo makuru y’urupfu rwa Bihozagara bayumvise ko gusa bataramenya impamvu yarwo.

Jacques Bihozagara, kuva umwaka ushize yari afungiye mu gihugu cy’uburundi ashinjwa na Leta y’u Burundi kuba intasi ya Leta y’u Rwanda, amakuru avuga ko yapfiriye muri gereza ya Mpimba ho mu Burundi ndetse bamwe bagatekereza ko yaba yarahawe uburozi.

Ngoga Eugene, umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe afurika, yatangaje ko Jacques Bihozagara ari umwe mu banyarwanda benshi bagiye bicwa urupfu rw’agashinyaguro cyangwa bagapfa mu buryo budasobanutse mu gihugu cy’uburundi mu mezi ashize.

Ngoga, yakomeje avuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda yifuza kubona amakuru ya nyayo asobanutse aturutse ku bategetsi b’u Burundi  ku impamvu y’urupfu rwa Bihozagara hanyuma kandi bakanasobanura impamvu yatumye afungwa kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yasabye kandi abategetsi b’u Burundi korohereza umuryango wa nyakwigendera ukabasha gufata umurambo we ukazanwa mu Rwanda nk’uko tubikesha urubuga rw’iyi minisiteri.

Jacques Bihozagara, twibutse ko azwi muri Politike y’u Rwanda kuko yigeze kuba Minisitiri, yabaye kandi Ambasaderi mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse no mugihugu cy’Ububirigi. Apfiriye i burundi aho yarafungiye mu buryo u Rwanda ruvuga ko butari bwubahirije amategeko kuva mu kuboza k’umwaka ushize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →