Menya uburyo ukwiriye kwisengera, Imana igahita igusubiza ako kanya ( igice cya 1)

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Menya uburyo ushobora kwisengera, Imana igahita igusubiza ako kanya(Igice cya mbere)

Waba uziko umugambi w’ Imana atari uwo guha umwana w’ umuntu ubuzima buciriritse!?. Imana yaturemeye kugira ubuzima bwo mu rwego rwo hejuru. Yaturemye kugira ngo tugire intsinzi (success).

Imana ishaka ngo buri wese abeho mu buzima bwujuje ibyangombwa byose. Buri wese yaremwe nayo kandi abaho kubera yo .Mu bantu babaho ku isi bose nta numwe umeze nkawe kuko uri umuntu wihariye.

Buri wese yumva ko yamenyekana niyo mpamvu akenshi usanga abantu igihe cyose baba bari kuvuga bati:“ ndeba, ndeba ( Watch me , Watch me!), Nkigera muri iki gihugu cya USA ntuyemo nagiye mpura n’ abantu benshi bagiye bishushanya ku mibiri yabo maze nzakugira amatsiko negera umwe twiganaga mubaza impamvu abantu bishushanya ndetse no kwandika ku mibiri yabo.

Yaje kunsubiza ko impamvu ari ukugira ngo yerekane ibimutandukanya n’ abandi ( to express his/ her individuality and uniqueness).Dukenera ibitandukanye kandi byo mu rwego rwo hejuru bitandukanye n’iby’ undi muntu uwariwe wese.

Reka nifashishe ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’ingoma ya mbere 4:9-10”Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati”Namubyaranye agahinda.” Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati”Icyampa ukampa umugisha rwose, ukagura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye”.

Mu gihe nari ndi gusoma iyi mirongo 2 nabonyemo amabanga 5 kandi umuntu yakoresha kugira ngo ubuzima bwacu bube bwahinduka cyangwa se Imana ibe yakumva amasengesho yacu mu buryo bwihuse nkuko yabikoreye uwo musore witwaga Yabesi.

1.Yabesi yari afite ubuzima bw’ uzuye Ukwizera. Ushobora kumbaza uti gute?

Reka mbigusobanurire kuko niwo murimo wanjye. Iyo usomye umurongo wa 10 haravuga hati: Ni uko Yabesi ahamagara Imana ya Israeli” mu yandi magambo, Yarasenze.

Ariko iyo usomye urwandiko rwa Yakobo (James 1:5-8) haravuga ngo “Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga, abusabe Imana izabumuha, yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa. Ariko rero, ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n’umuvumba mu nyanja ihubanganyijwe n’umuyaga. Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera umuntu w’imbera byombi, uhindagurika mu nzira ze zose.

”Yabesi yasenganye ukwizera kandi kubera iryo sengesho rye rigufi kugeza na nubu turacyamuvugaho kandi hashize imyaka n’ imyaka. Yari umuntu woroheje ariko ufite Ukwizera. Ntahantu muri Bibiliya tubona ko yari umuntu wigihangange, ufite impano zidasanzwe cyangwa ngo havuge ko yari umuntu wize za kaminuza cyangwa ufite ubutunzi bwinshi. Ntabwo tubona ko yari umuhanuzi nkabo mwumva ngo nibo bambere aho mutuye cyangwa bazi kubwiriza neza ijambo ry’ Imana.

Ntabwo yari umuntu w’ umunyabwenge wayoboraga igihugu kinini cyangwa gito kandi kiza. Ntabwo yari umuntu w’ intwari watsinze intambara nyinshi. Ntabwo yibukirwa kubw’ ubutunzi bwinshi ahubwo yibukirwa kubera yasenze Imana mu kwizera, Imana nayo ikamwunva maze ikamusubiza icyo yayisabye.

Ariko isengesho rye rikaba ryaramukuye ku cyavu rikamwicaza hamwe n’ ibikomangoma. Reka nongere nkubwire ko nukurikirana aya mabanga 5 aboneka muri irisengesho ry’uyu musore Yabesi birahindura imitekerereze yawe n’ Ubuzima bwawe.

Biragufasha kutongera kwiruka ku bantu ujya kubasaba ibyo nawe wifitiye ubwawe, biragufasha kudatagaguza utwo Imana yaguhaye, uduha inyaryenge zo muri ibi bihe bya nyuma.

Isengesho rya Yabesi ryatumye yandikwa muri Bibiliya, isengesho ryawe rishobora gutuma wandika amateka. Birashoboka ko ugira gushidikanya ku bijyanye no gusaba Imana ibintu bimwe na bimwe. Ndabizi urabifite. Hari igihe wibwira ko icyo wifuza cyaba kigaragara ko ari ukwirebaho cyangwa ukibwira ko byaba ari ukwikunda.

Ushobora kwibwira ko nabwo Imana idashobora ku kumva. Ariko uyu munsi ndagira ngo nkubwire ibanga nakuye muri iri sengesho ry’ uyu mukundwa Yabesi. Iyo usabye Imana ikintu yo iba yarangije gushaka kukiguha.

Ntabwo ari ukwikunda, ntabwo ari ukwibonekeza. Ntabwo ari ubuyobe cyangwa ibibi. Urabizi igihe cyose Imana iba ishaka ko ugira imibereho myiza, iba ishaka ko ubona umugisha, igihe cyose Imana iba ishaka ko imibereho iba iyo mu rwego rushimishije. Yeremiya igice cya 33 ku umurongo wa 3 ‘ “Ntabaza nzagutabara nkwereke ibintu bitangaje kandi bihishwe, utigeze umenya”.

None kuki udahamagara Imana yawe ? Kuki utayitabaza nguyibwire ibijyanye n’ imibereho yawe itakunejeje yuzuye ingorane n’ ibibazo bigiye bitandukanye . Icyo nicyo Yabesi yakoze, birashoboka ko ubikora , ibuka ko, Yabesi yagiye imbere y’ Imana afite “Ukwizera “ yizeye Imana ko yumva isengesho rye kandi ikamusubiza”.

Nshuti muvandimwe ndagusaba gutera intambwe mu kwizera Imana yawe kuko Imigambi igufiteho ariyo ku kugirira neza ariyo kugira ngo imibereho yawe ibe nkuko yabiteganyije igihe yagambiriye ku kurema.

Ndakwifuriza gukurikira amabanga yose uko ari 5. ubutaha tuzaganira ku ibanga rya 2 rivuga kubyo Yabesi yasabye Imana. “yasabye iki?”.

Imana iguhe umugisha, Amen.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →