Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi yakiriwe i Kigali na mugenzi we w’u Rwanda

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yakiriye mugenzi we w’u Burundi n’intumwa yaje akuriye i Kigali kuwa gatanu, nk’uko iyi minisiteri yabitangaje. Bibukiranije ko ibyo ibihugu byombi bisangiye biruta kure ibishobora kubitandukanya.

Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona n’abo bakuriye baganiriye ku “ubufatanye mu rwego rw’ubutabera hagati y’ibi bihugu bivukana“, nk’uko minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda ibitangaza.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter ya Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda, ivuga ko Minisitiri Dr Ugirashebuja yagize ati: “Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya“. Yongeraho ko bishimiye ko imibanire y’ibihugu byombi iri gutera intambwe nshya nziza.

Nubwo kuva umwaka ushize haboneka koroha kw’amakimbirane ya politiki yari hagati y’ubutegetsi bwombi kuva mu 2015, abatuye ibihugu byombi ntibarabona neza umusaruro wabyo. Ubuhahirane no kugenderanira kw’abatuye ibi bihugu ntibirasubukura, ibi nibyo byitezwe na benshi nk’ikimenyetso cya nyuma cyo gusubiza ibintu uko byari mbere.

Abaturage benshi b’ibihugu byombi, cyane cyane abaturiye imipaka, imibereho yabo yahungabanyijwe no kubuzwa kwambuka kubera amakimbirane yari ahari. Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka kubugirira nabi.

Inama zitandukanye zarabaye zihosha umwuka mubi wagendaga urushaho kuba mubi, kugeza ku magambo meza y’abategetsi b’impande zombi umwaka ushize wa 2021, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yari I Burundi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare nkuko BBC ibitangaza, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ko hari intambwe igenda iterwa mu mubano n’u Burundi.

Perezida Kagame yagize ati: “…mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”

Mu gihe yakiraga mugenzi we Minisitiri Banyankimbona, Minisitiri w’Ubutabera bw’u Rwanda Dr Ugirashebuja yavuze ko ibyagerwaho byose imbere hazaza “tugomba kubanza gushyiraho imikoranire ikomeye mu rwego rw’ubutabera“.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →