Minisitiri w’Ubutabera yasabye inzego guhuza imbaraga zigatanga serivisi ku banyarwanda

Ibi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnson Busingye yabivuze ubwo yatangizaga icyumweru cy’ubutabera.  Ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019 kibimburirwa n’umunsi w’imurika bikorwa aho inzego zifite aho zihuriye no gutanga serivisi z’ubutabera ku baturage zamurikaga serivisi zitanga.

Iki cyumweru cy’Ubutabera gifite insanganyamatsiko igira iti:”Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by’inzaduka byugarije umuryango Nyarwanda.”

Inzego za leta n’izitegamiye  kuri  leta zigera kuri 36 zifite aho zihuriye n’ubutabera nizo zari zitabiriye iri murikabikorwa, aho zagaragazaga serivisi zigeza ku banyarwanda,  zirimo ubufasha mu by’amategeko, ubugenzacyaha, Uburenganzira bwa muntu, ubutabazi no gukumira ibyaha bitaraba n’ibindi bitandukanye.

Nyuma yo gusura izo nzego ndetse akirebera serivisi zigeza ku banyarwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johhson Busingye yashimye ubuhanga n’ubushobozi izo nzego zifitemo mu ruhererekane rw’ubutabera.Yasabye izo nzego ko zarangwa no gukorera hamwe zigahuza imbaraga.

Yagize ati:”Ubwo nasuraga ziriya nzego zose aho zamurikaga serivisi zigeza ku banyarwanda zijyanye n’ubutabera nashimishijwe n’ubuhanga mufite mu ruhererekane rw’ubutabera n’uburyo mubisobanura. Ndasaba ko izi nzego zarangwa no gukorera hamwe hatagize urubangamira urundi cyangwa habe ibyo bahuriraho kandi hari ibitarakorwa.”

Minisitiriri yakomeje asaba ko habaho imbaraga mu gukumira ibyaha cyane cyane amakimbirane arimo kugaragara mu muryango nyarwanda atuma abantu bajya mu manza.

Minisitiri Busingye yasuye bimwe mu bikorwa Polisi ifite kandi yifashisha mu guha Serivise abayigana.

Yasabye imiryango itabogamiye kuri leta itanga serivisi z’ubutabera ku banyarwanda kujya imanuka ikegerea abaturage ikabaganiriza, bakiyunga batagombye kujya mu manza.

Yagize ati:”Mbere y’uko hatangira dosiye y’urubanza, iyi miryango itabogamiye kuri leta mujye mubanza muganirize abantu, mubahuze mbere y’uko bajya mu manza, mureke tugerageze dukore byinshi bishoboka.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukorana n’izindi nzego harimo n’iz’ubutabera mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yavuze ko Polisi ikora ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha.

Ati:”Nka Polisi y’u Rwanda icyo tuba twifuza ni uko nta byaha byabaho, niyo mpamvu dushyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo kubyirinda no kubikumira bitaraba. Ariko iyo byabaye dufite inshingano zo kubafata tukabashyikiriza ubugenzacyaha bagakurikiranwa mu buryo bw’amategeko”.

Muri iri murikabikorwa Polisi y’u Rwanda yerekanye serivisi igeza ku banyarwanda ndetse zanashimishije abari aho, yagaragaje imashini ishobora gutabara abantu bahuye n’impanuka bari mu igorofa ifite ubutumburuke bungana na metero 55, imbwa zifashishwa mu gutahura ibiturika ndetse n’ibiyobyabwenge, uburyo bwifashishwa mu kuzimya inkongi cyane cyane iziturutse kuri gaze batekesha ndetse n’utumashini twifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwagaragaje ko ibyaha by’inzaduka birimo kugenda bigaragara mu Rwanda usibye ko bitarafata intera ndende.

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha Colonel Jeannot Ruhunga yavuze ko kubera ikoranabuhanga ririmo kugenda ryiyongera, ibyaha by’inzaduka birimo icuruzwa ry’abantu, ubujura bwifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ubwambuzi bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga birimo kugenda bigaragara usibye ko leta igenda ibifatira ingamba bikaba bitaraba byinshi mu Rwanda.

Yagize ati:”Ibi byaha by’inzaduka usanga ababigwamo baba batazi ibyo ari byo kuko bikoreshwa ikoranabuhanga rihambaye. Icyo dukora ni ubukangurambaga mu banyarwanda, gukorana na Polisi mpuzamahanga mu gufata no gukurikirana ababikekwaho.”

Biteganyijwe ko iki cyumweru cy’ubutabera kizasozwa tariki 22 Werurwe 2019, kikazarangwa no gusura za kaminuza, amagereza ndetse no gusura abaturage mu turere hagatangwa ibiganiro bigamije gukumira ibyaha by’inzaduka ndetse n’imikoranire n’inzego mu gutanga ubutabera.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →