• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
07/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
07/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
07/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Mu Rwanda habonetse ubwoko bwa Covid butaramenyekana

Umwanditsi
July 26, 2021

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu gihugu hamaze kugera ubwoko 6 bwa Covid-19 burimo igenda yihinduranya, hakaba n’indi kugeza ubu hataramenyekana ubwoko bwayo buri ku kigero cya 5.4% nkuko byatangajwe na Dr Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima.

Muri ubu bwoko bumaze kugaragara, ubwiganje cyane ni ubwamaze kumenyekana nka Delta. Ubu bwabonetse bwa mbere mu gihugu cy’u Buhinde, aho buri ku kigero cya 56.6% nkuko byatangajwe kuri RBA na Minisitiri w’Ubuzima. Avuga kandi ko ubu bwoko bukubye inshuro 4 isanzwe izwi yaturutse mu Bushinwa.

Minisitiri w’Ubuzima, DR Ngamije yanavuze ko imwe mu mpamvu yatumye Leta ifata icyemezo cyo kongera iminsi 5 kuri gahunda isanzwe ya Guma mu rugo ari uko biri mu buryo bwo kugabanya ukwiyongera n’ikwirakwira ry’iki cyorezo, ko kandi hizewe ko bizatanga umusaruro.

Guma mu rugo muri Kigali no mu turere umunani turimo; Kamonyi, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro, yatangiye kuwa 17 Nyakanga ihabwa iminsi icumi, aho yagombaga kurangira kuwa 27 Nyakanga ariko hongerwaho indi minsi itanu izarangirana na taliki 31 Nyakanga 2021 mu gihe haba nta gihindutse.

Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko ubu bwoko bwa Delta aribwo ubu bwandura cyane ndetse bukazahaza abantu, bagapfa ari benshi. Kuva ubu bwoko bwa Delta bwagaragara mu kwezi kwa Gatandatu, nibwo imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo yatumbagiye mu buryo butari bwarigeze kubaho kuva aho Coronavirus bitangajwe bwa mbere ko yagaragaye mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije asobanura iby’iki cyorezo.

Ubu bwoko bushya bwa Delta, nkuko OMS/WHO ibitangaza bumaze kuboneka mu bihugu 124 ku Isi. Mu mezi make ari imbere, WHO ivuga ko ubu bwoko buzaba bwiganje, aho hitezwe Miliyoni zirenga 200 z’abantu bazaba bamaze kwandura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga