Mugambira Aphrodis, ukekwaho gushora abakozi be muburaya yagejejwe imbere y’ubutabera

Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock ushinjwa icyaha cyo Gushishikariza, Koshya no kuyobya abantu abajyana muburaya yitabye ubutabera.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 11 Kanama 2016, Umucuruzi akaba n’umushoramari ari nawe nyiri hotel Golf Eden Rock Mugambira Aphrodis yagejejwe imbere y’ubutabera.

Aphrodis Mugambira, agezwa imbere y’ubutabera, yaburanaga ku irekurwa n’ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 aho umwanzuro w’urukiko usomwa kuri uyu wagatanu taliki ya 12 Kanama 2016. ibyaha Aphrodis Mugambira ashinjwa ntabyemera.

Mugambira Aphrodis, hashize icyumweru atawe muri yombi n’inzego za Polisi kuko yafashwe Taliki ya 3 Kanama 2016 akekwaho icyaha cyo Gushishikariza, Koshya no kuyobya abantu abajyana muburaya nkuko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Kanamugire Theobald yabitangarije intyoza.com ubwo uyu mushoramari Mugambira yari yafashwe.

Urubanza rwa Aphrodis Mugambira, ubushinjacyaha bwasabye ko rugomba kuburanishirizwa mu muhezo ku mpamvu za bamwe mubatangabuhamya buvuga ko bashobora kuba batotezwa mu gihe ubuhamya bwabo babutanga muruhame.

Icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kuba uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo ni nacyo cyabaye icyifuzo cya Aphrodis Mugambira aho nawe yagaragaje ko ashyigikiye kuburanira mu muhezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →