Mugihe cy’iminsi igera ku 8, imihanda imwe n’imwe ya Kigali irafunze kuri bamwe

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, bashyizeho imihanda izifashishwa mu gihe cy’inama y’umuryango wa Afurika(AU Summit).

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bashyizeho imihanda izifashishwa muri iki gihe  cy’inama ya 27 y’uwo muryango izatangira  kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016 kuko hari imihanda yafunzwe mu rwego rwo kugira ngo abakoresha umuhanda boroherezwe kandi ho kubaho umubyigano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa ,  yavuze ko iyo gahunda nshya yashyizweho kugirango imodoka zose zacaga mu ihuriro ry’imihanda rya Kimihurura (Aho bakunze kwita KBC) ziyoborwe mu mihanda yindi ihakikije kugira ngo bitabangamira imigendekere myiza y’inama igomba kubera kuri  Kigali Convention Center ndetse n’inzira abashyitsi bazacamo bayijemo (Kanombe-Giporoso).

ACP Twahirwa yagize ati:” imihanda yose igera mu ihuriro ry’imihanda rya Kimihurura hafi ya Kigali  Convention Center yose irafunze. Abaturutse ku Kabindi berekeza Kisementi barakoresha umuhanda uva ku Kabindi ugaca munsi ya KBC ugakomeza imbere ya Ambasade y’Abaholandi ugahinguka ku masangano y’imihanda mashya yahashyizwe bagakomeza umuhanda mushya ubageza kuri Ministeri y’Ubutabera’’.

Naho abava ku bitaro bya Gisirikari bya Kanombe berekeza Giporoso, barakoresha umuhanda mushya washyizwe munsi y’ikibuga mpuzamahanga cya Kigali binjiriye ku Gasaraba bagahinguka hafi yo ku Cyamitsingi, cyo kimwe n’abava ku Giporoso bajya i Kanombe ku bitaro nabo bari bukoreshe uwo muhanda mushya.

Abashaka kujya ku kibuga cy’indege nabo bakoresha uwo muhanda mushya, bagera ku ihuriro ry’imihanda ryashyizwe ahateganye na MAGERWA bakazamukira aho bagahingukamo.

ACP Twahirwa yagize ati:” Aho hose twavuze habaye impinduka hari abapolisi bashinzwe kuyobora abakoresha umuhanda”.

Umuvugizi wa Polisi, aragira inama gukoresha indi mihanda isanzwe yorohereza cyane cyane abatwara ibinyabiziga nk’uwa Kabeza-Niboye-Rwandex, kimwe n’uhinguka kuri RDB uciye munsi ya Stade Amahoro I Remera ndetse n’uwa Kibagabaga-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba.

Umutekano

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi akomeza avuga ko Polisi yiteguye bihagije akaba yizeza abanyarwanda umutekano usesuye mu gihe cyose cy’iyi nama.

ACP Twahirwa yagize ati:”Imitwe yose ya Polisi y’u Rwanda yaba ushinzwe kubungabunga ituze rya rubanda, ushinzwe umutekano wo mu muhanda, ushinzwe kurwanya inkongi z’umuriro ndetse n’indi yiteguye bihagije ngo iburizemo icyashaka kubuza imigendekere myiza y’iyi nama nk’uko byagenze muzayibanjirije”.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →