• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Muhanga: Abamotari bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha  

Umwanditsi
April 2, 2016

 

Abamotari bakorera umwuga wabo muri Muhanga, basabwe gukumira no kwirinda icyabagusha mu byaha.

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 450 bakorera mu mujyi w’akarere ka Muhanga, biyemeje kuba ijisho ry’umutekano aho bari hose, bagira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ibi, aba bamotari bibumbiye muri Cooperative de Transport de Vélos Moteurs de Muhanga (COTRAVEMOMU) babyiyemeje ku itariki 31 Werurwe 2016, mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, ikaba yarabereye mu kagari ka Gahogo.

Nshimiyimana Eric, umuyobozi wa COTRAVEMOMU, yabwiye bagenzi be ati:”Umutekano uri mu gihugu cyacu ni wo utuma dukora uyu mwuga nta nkomyi, Tugomba rero kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya”.

Yakomeje agira ati:”Kugira ngo iyi ntego tubashe kuyigeraho, tugomba ubwacu kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi tugaha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora”.

Nshimiyimana, yasabye bagenzi be kudakorera ku jisho agira, ati:”Kutubahiriza amategeko y’umwuga wacu biteza impanuka mu muhanda, kandi tujye twibuka ko iyo ibaye idatoranya, naho kuyubahiriza biri mu nyungu zacu n’abandi bakoresha umuhanda”.

Yagize kandi ati:”Polisi y’u Rwanda ntiyabona umupolisi ishyira ahantu hose. Buri wese ku rwego rwe akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye”.

Mu izina rya bagenzi be, Nshimiyimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi ayizeza ko ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.

Mu kiganiro n’abo bamotari, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura yababwiye ati:” Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge nk’urumogi kuri moto zabo, abandi muri bo bakaba bajya bafatwa bahetse abagenzi babifite. Mwe mukwiye kubyirinda kandi mujye muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”

IP Kayihura, yakomeje ababwira ati:“ Igihe mutwaye umugenzi mukwiye kurangwa n’ubushishozi kugira ngo hato mudatwara umuntu ugiye gukora ibyaha cyangwa ufite ibintu bitemewe n’amategeko, kandi igihe mutahuye ko uwo mutwaye ndetse n’undi muntu wese ufite ibintu bitemewe  cyangwa ugiye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe“.

IP Kayihura, yabwiye abo bamotari ko bakwiye kwirinda gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, guheka umugenzi urenze umwe, gutwara moto basinze, kuvugira kuri terefone no kwandika ubutumwa bugufi batwaye moto.

IP Kayihura, yasabye aba bamotari gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga