Muhanga: Abangavu basambanyijwe bagaterwa inda baravuga ko bahabwa ubutabera bucagase

Bamwe mu bangavu basambanyijwe bagaterwa inda, barasaba inzego bireba kubafasha guhabwa ubutabera bwuzuye kuko bahabwa ubucagase. Bavuga ko iyo bamaze kugaragaza ababateye inda bafungwa, bagakatirwa ndetse inkiko zikemeza ko bahabwa indishyi, ariko bikarangira ntazo bahawe. Ibi ngo bituma abana babyaye babaho nabi kuko imiryango ibajugunya ibaziza kubasebya, mu gihe n’abagabo bakabafashije baba bafunzwe. Hari abafashe icyemezo cyo kubahishira kuko ngo iyo bafunzwe biba igihombo kuri bo.

Mu kiganiro bamwe muri aba bangavu bagiranye n’umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko bamwe muri bagenzi babo bahitamo guhishira ababateye inda kubera ko iyo bavuzwe bafungwa kandi aribo babafashaga, bikarangira n’imiryango bakomokamo ibataye bakabaho nabi cyane.

Uwineza Aliane (Izina ryahinduwe), avuga ko yatewe inda afite imyaka 16 kubyakira bikamunanira, ndetse ngo agerageza kwiyahura inshuro zirenze eshatu kubera umubyeyi we wamuhozaga ku nkeke, amubaza uwamuteye inda.

Yagize ati “Mama akimara kumenya ko ntwite, yamfashe nabi ku buryo yanyohereje mu gikoni ngo nitunge. Nagerageje kwiyahura inshuro zirenze eshatu kubera kumpoza ku nkeke n’ibitutsi bidashira. Uwansambanyije yarafunzwe kandi yaramfashaga, maze byose ndabibura ndetse urukiko rwemeje ko mpabwa indishyi zirabura kubera ubukene”.

Irakoze Josiane (Izina ryahinduwe), we avuga ko yatwe inda afite imyaka 15 ayitewe n’umusore bari baturanye. Uyu musore yaje gufatwa arafungwa, umukobwa ahita abura ubufasha yamuhaga. Avuga ko iyo adafungwa yari gukomeza kumufasha, ariko umuryango we ntacyo wigeze umumarira.

Yagize ati “Urukiko rwamukatiye imyaka 10 y’igihano kandi mbere yo gufungwa yaramfashaga, ariko byose ndabibura kuko iyo adafungwa yari gukomeza kumfasha, none ndimo kwifuza ndetse imiryango yose yaranganye bose bakampuriraho. N’ibihano bamuciye sindabibona”.

Uwanyirigira Esther (Izina ryahinduwe), avuga ko uwamusambanyije n’ubwo afunze nta mitungo afite, ariko bamubwira ko indishyi niziboneka azazihabwa. Ategereje imyaka ine atarazibona.

Yagize ati“ Nicuza impamvu namuvuze kuko bahise bamufunga. Bambwiye ko ndegera indishyi ndabikora ndanazitsindira ariko bambwiye ko nta mitungo afite ariko niboneka nzazihabwa none imyaka igiye kuba 4 kandi bamukatiye imyaka 10 yose. Ubwo nzakomeza ntegereze niziboneka bazazimpa”.

Umubyeyi ufite umwana w’umukobwa wasambanyijwe( twirinze gutangaza amazina), avuga ko uwamusambanyirije umwana yafashwe akabiryozwa, ariko kubona indishyi bikigoranye, kuko usanga nta mitungo bagira. Asaba Leta kureba niba yashyiraho ikigega cyajya gifasha aba bangavu.

Yagize ati “Uwansambanyirije umwana yarafunzwe ndetse tunaregera indishyi,  ariko zirabura kubera ubukene. Si natwe gusa, hari n’abandi bakizitegereje. Niba bishoboka Leta ikwiye gushyiraho ingamba zituma abatwangiriza abana bishyuzwa”.

Umuyobozi wa Humuriza Tamari Foundation, Umuryango ufasha abangavu batewe inda mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro, Pasiteri Nyiraneza Albertine, yemeza ko umwana watewe inda adakwiye guhabwa akato, ahubwo hakenewe ingufu zo kubona indishyi yatunga umubyeyi n’umwana kugira ngo ubuzima butaba bubi, kuko ngo usanga imiryango ibatererana kandi ariyo yagakwiye kubaba hafi. Asanga aba bana bakwiye guhabwa ubushobozi bwo kurera abana babyaye.

Itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 4 ku cyaha cyo gusambanya umwana rigaragaza ibigenderwaho.

Me Joseph Twagirayezu agira ati “Umuntu wese wahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana arahanwa; indishyi nazo iyo zaregewe n’uwasambanyijwe uwahamwe n’icyaha arazishyura kabone n’iyo yaba afunzwe ndetse zikava mu mutungo we igihe awufite. Ikibazo kiba kuri uyu mwana wavutse n’ubwo se aba yagaragaye ariko aba afunzwe, yitabwaho na nyina. Ibimutunga na byo abiregeye byava mu mutungo wa se -iyo hari umutungo afite, ariko iyo indishyi zibuze -umuhesha w’inkiko agasanga ntawe afite, ategereza igihe zizabonekera”.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abangavu ibihumbi 23 batewe inda bari munsi y’imyaka 18 muri 2021 naho mu mwaka wa 2020 bari ibihumbi 19 ndetse na 2019 bageraga ku bihumbi 19,701 naho 2018 bari abangavu 19,832 ariko muri 2017 bageraga ku bihumbi 17,337. Mu myaka ya 2019 na 2020 abangavu 540 batewe inda harimo 88 bari munsi y’imyaka 18.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →