Muhanga: Abanyeshuri biga mu ishuli rya Kabgayi A bikekwa ko bifurije Perezida Kagame gupfa barekuwe by’agateganyo

Abanyeshuli 3  biga mu ishuri ryisumbuye rya Kabgayi A bari bakurikiranyweho ibyaha bitanu basabiwe n’ubushinjacyaha gufungurwa by’agateganyo nyuma yaho ubunganira mu mategeko yari yajuririye icyemo kibafunga by’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe umwanzuro wo kubafungura nyuma yuko ubunganira yari yasabye ko bafungurwa bakaburana bari hanze kubera ko ibimenyetso byashingirwagaho byose bari babifite badashobora kugira ibyo bahisha.

Aba banyeshuri 3 bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo; Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukurura amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ibi byaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya: 224, 164, 204 na 186 z’itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umunyamategeko, Me Tuyisenge Theophile wunganira bamwe muri aba banyeshuri mu iburana ry’ifunga n’ifungurwa, yaburanye avuga ko abakiriya be bakwiye kurekurwa kuko ibimenyetso byose ubushinjacyaha bukoresha bubashinja bubifite, bityo ntacyo bajya guhisha mu gihe baba barekuwe bagataha.

Nubwo ubunganira mu mategeko yavugaga gutya, ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hari ibindi bimenyetso bigishakishwa bityo bakomeza gufungwa by’agateganyo, ariko birangira icyemezo kibaye icy’urukiko mu gufata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ku wa 5 Kanama 2021 nibwo urukiko rwafashe umwanzuro wo kubafungura by’agateganyo ndetse binashingira kubimenyetso n’aho iperereza rigeze. Ubushinjacyaha nabwo bwasabye ko abakekwa barekurwa, kuko busanga hashingiwe ku byagezweho, ntacyo irekurwa ryabo ryabangamira iperereza, ahubwo bufatanyije n’izindi nzego bukaba ngo buzakomeza gukurikiranira hafi abo banyeshuri.

Aba banyeshuri uko ari 3, abahise barekurwa ni; MUHIRWA Justin wavutse mu mwaka wa 2001, HARERIMANA Oscar wavutse muri 2002 na NIZEYIMANA Danny wavutse 2002. Aba bose bagomba gukomeza gucungirwa hafi n’inzego ndetse n’imiryango yabo nyuma yuko bose basabye imbabazi mu nyandiko, nyuma yo kwandika ku ifoto y’umukuru w’Igihugu Paul Kagame  amagambo asanzwe yandikwa ku misaraba abakirisitu bashyira ku mva z’abapfuye(RIP)ndetse nandi magambo y’urukozasoni banditse mu gitabo cy’ishuli cyo kwigiramo.

Soma hano inkuru yabanje:Muhanga: Abanyeshuri 4 bivugwa ko bifurije Perezida Kagame gupfa baburanye ku ifungwa n’ifungurwa

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →