Muhanga: Abaturage barasaba akarere kubasanira Iteme ryasenywe n’imvura rimaze kwica batatu

Abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye ho mu tugali twa Gahogo na Gifumba, barasaba ko Akarere ka Muhanga kabasanira iteme ryatwawe n’amazi y’imvura yabaye menshi. Intandaro y’ubwinshi bw’aya mazi yashenye iteme, ituruka ahanini ku kudafata amazi ndetse ndetse n’imwe mu misozi itagira imirwanyasuri. Abaturage bavuga ko hari bagenzi babo 3 baguye muri iri teme bagapfa.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa intyoza.com, bamutangarije ko icyizere cyo gutabarwa kwabo bagiteze ku buyobozi bw’Akarere ka muhanga, ko aribwo bwo biringiye. Bavuga kandi ko hari abana basigaye batinya kujya ku ishuli kubera ko bajya babona bagenzi babo bagwamo.

Bagira bati” Imvura yaraguye haza amazi menshi yangiza iteme, hashize hafi amezi 4 hangiritse ndetse abantu bahora bagwamo, hari n’abaguyemo bibaviramo gupfa. Henshi mu bice bitandukanye ndetse n’abubaka amazu ntabwo bafata amazi, ugasanga yose aza agasenya ibyo asanze, ariko nibadufashe kuryubaka”.

Murengezi Tharcisse, avuga ko azi benshi bagiye barigwamo ndetse hari uwo azi yiboneye n’amaso harimo umusaza witwa Mbonyuwontuma Laurent w’Imyaka 80 wo mu kagali ka Gifumba ho mu mudugudu wa Kirebe waje no gupfa arashyingurwa.

Yagize ati” Ni benshi bamaze kurigwamo ndetse bakavunika, hari n’umusaza witwa Mbonyuwontuma wariguyemo mbyirebera akubita agatuza ku mabuye arimo hasi nyuma aza gupfa. Biteye inkeke iyo umuntu yagiye mu mujyi agatindayo, usanga bakomeza guhererekanya amakuru cyangwa bakamuhamagara kuri Telefoni ngo bumve niba ataguyemo”.

Uwimpuhwe Annonciatha, afite imyaka 36 y’amavuko. Yemeza ko abana benshi basigaye banga kujya kwiga kuko iyo imvura iguye bamwe ntibataha kubera ko umugezi wabatwara. Avuga ko benshi bakunda kuvuga ko iteme ribatera ubwoba, ko ndetse basigaye babaherekeza bakabambutsa.

Yagize ati” Dufite abana basigaye batinya kuhiyambutsa bakagira ubwoba bwo kuhanyura bajya kwiga i Kabgayi kubera ko iyo imvura ikubye usanga banga kujya ku ishuri, ndetse n’iyo bavuyeyo hari igihe bacumbika imvura iguye. Iyo tubabajije bavuga ko baterwa ubwoba n’iteme kuko hari bagenzi babo bajyana bakagwamo, ko ndetse bamwe mu babyeyi baherekeza abana bakabambutsa kugirango bamenye ko bambutse umugezi kandi bizeye umutekano wabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ku butumwa bugufi kuri Telefoni,  yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko “Ibijyanye n’iteme, dufite amateme, intindo ndetse n’ibiraro byangijwe n’ibiza ahantu hatandukanye mu Karere kacu n’aho uvuga harimo, turacyashaka ingengo y’imali yo kubisana“.

Muri aka karere ka Muhanga, hari ibikorwaremezo bitari bike byangiritse nkuko n’Umuyobozi w’Akarere abihamya. Gusa na none, usanga rimwe na rimwe no mu gihe bigiye gukorwa bifata igihe kitari gito, hakaba n’ubwo bimwe bikorwa nabi bityo ntibirambe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →