Muhanga: Aho kugira ngo abayobozi bakame abaturage nimureke abaturage dukame abayobozi (umuturage abwira abadepite)

Umuturage witwa Mushimiyimana Bernadette wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga yabwiye abadepite ko abaturage barambiwe guhora bahomba kubera abayobozi barya imitungo yabo akaba asaba ko abaturage aribo bakwiye kurya ibyabayobozi.

Kuwa  17 Mutarama 2019, itsinda ry’abadepite batatu ryasuye abaturage bo mu murenge wa shyogwe mu karere ka Muhanga. Ubwo depite Murekatete Marie Therese yarimo aganira n’abaturage bari bitabiriye ari benshi, anababaza kuri bimwe mu bibazo biri muri uwo murenge, umuturage witwa Mushimiyimana Bernadette yasabye umwanya agira  ati «ariko Nyakubahwa honorable depite nubwo mutubaza ibibazo muzi, natwe dufite ibibazo by’ingutu twifuza ko muza kuduha umwanya mugakemura ».

Depite Murekatete yahise abyemera maze asaba ko ababaza ibibazo babaza ibyo batarageza mu zindi nzego cyangwa ibyo bafitiye ibimenyetso, maze anasaba ko buri muntu ataza kurenza iminota 2.

Nkuko Mushimiyimana ariwe wari usabye ko bahabwa umwanya, yahagurukanye umuzingo w’impapuro n’igitabo gikubiyemo ibimenyetso ku bibazo 4 byose yabarizaga abaturage muri rusange.

Abaturage bitabiriye ari benshi kuganira n’intumwa bitoreye.

Ibibazo yabajije ni ikirebana n’ikaragiro ry’amata rya Nyamabuye avuga ko ryahombejwe na bamwe mu bayobozi ku rwego rw’akarere, ikibazo cya koperative y’abajyanama b’ubuzima nayo ihomba kubera umucungamutungo wahoherejwe n’umuyobozi ku karere, ikibazo cy’umukozi w’imwe akazi yagatsindiye kagahabwa utatsinze hamwe n’ikibazo cy’umuhanda abubaka amazu manini mu mujyi wa Muhanga bamenamo ibitaka ubuyobozi burebera.

Kuri buri kibazo, Mushimiyimana yari afite impapuro nk’ibimenyetso kuri ibyo bibazo. Uwari uyoboye ikiganiro yamushimiye ko atavuga amazimwe kuko afite ibimenyetso by’ibyo avuga. Yakomeje amubaza impamvu ariwe ubibajije n’inyungu abifitemo maze avuga ko we abariza abaturage ndetse ko hari n’ubwo agera kwa perezida wa repubulika abariza abaturage.

Umuyobozi w’ikiganiro yamubajije icyo yifuza, maze Mushimiyimana asubiza ati « Aho kugira ngo abayobozi bakomeze bakame abaturage, nimureke abaturage bakame abayobozi ».

Abaturage banyuzwe n’ibyo Mushimiyimana yakoze bamuhundagazaho amashyi menshi. Umwe muribo witwa Ntegeyimana Francois wimyaka 55, yagize ati « uriya mugore rwose turamushima cyane. Niba n’abandi batuvuganiraga kuriya Biriya nibyo dukeneye aho kugira ngo abantu bajye batubeshya ngo baratuvuganira ».

Nyamuberwa Modeste nawe avuga ko uwo mugore ngo atari ubwa mbere ababariza ibibazo bikomeye, kandi ngo biramugora kuko akora ingendo ndetse n’ibindi bimutwara amafaranga kugira ngo agere ku makuru n’ibimenyetso byayo, kandi nta nyungu abifitemo. Avuga ko hari n’ibibazo abaturage baba batazi ariko bakabimenya kubera Mushimiyimana.

Mushimiyimana ni uwo ubanza ucigatiye ibitabo.

Mu gihe kingana n’isaha n’iminota 20 abaturage 30 bari bahawe ngo babaze ibibazo, Mushimiyimana yafashemo iminota 48, ndetse anahabwa undi mwanya wihariye wo kuganira n’abadeite ku buryo burambuye banamushimira ko yabagejejeho ibyo bibazo kandi ko bagiye kubikurikirana.

Ernest kalinganire

Umwanditsi

Learn More →