Muhanga: Bajujubywa n’imiryango yabo bazira guterwa inda z’imburagihe bagahitamo guhunga

Bamwe mu bakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, baravuga ko bakomeje kujujubywa n’imiryango yabo ndetse bagahitamo kuyihunga bakomongana, cyangwa ugasanga ababyeyi baratandukana kubera kutihanganira kubyara k’umwana wabo. Ibi bavuga, babihera ku kuba imiryango ibaha akato ndetse abandi bakirukanwa kubera kutihanganira ibyababayeho.

Umwe muri aba bana b’abakobwa twahaye akazina ka “Jo”, ubu afite umwana wujuje imyaka 2, aho we ubwe afite imyaka 18 y’amavuko. Avuga ko bakimara kumenya ko yasamye bagiye bamubwira amagambo mabi yo kujya gushaka uwamuteye inda no gushaka aho agomba kuba.

Yagize ati” Nyine ababyeyi banjye bakimenya ko ntwite bahise batangira kumbwira nabi ari nako bansaba kujya gushaka uwanteye inda nkabavira mu rugo, nkabakuriraho umusaraba nazanye mu rugo. Mbese bangira igicibwa ariko banakomeza kumbwira amagambo mabi”.

Undi twahimbye “Didi”, afite imyaka 17 akaba afite umwana w’imyaka 3 y’amavuko.  Avuga ko nyuma yo kubyara, iyo umwana yariraga mu ijoro bamubyutsaga bamubwira ko agomba kujya kumuhoreza hanze batitaye ku mbeho yaho, bakamubwira ko bishobotse yabavira mu rugo agasanga uwamuteye inda.

Ati” Nkimara kubyara bamfashe nabi kugera naho umwana yariraga mu ijoro bakambwira ko mbaha amahoro bakiryamira, nkajya hanze mu mbeho guhoza umwana ariko banambwira ko ngomba gusanga uwanteye inda tukabana”.

Uwo twahaye akazina ka Fiyete, afite imyaka 18 ndetse umwana yabyaye afite imyaka 3 y’amavuko. Yemeza ko ababyara bakiri bato usanga imiryango yabo ibatererana ndetse nayo ubwayo ikagirana amakimbirane anatuma hari ubwo umugabo atandukana n’umugore. Ibi byiyongera ho kwiheba k’umwana urera undi bigatuma bumva ko muri rusange umuryango wabibagiwe, aho no kwiga kuri bo biba byararangiye ntakindi bategereje.

Ababyeyi babivuga ho iki?

Uwera Marie Theodosie, avuga ko akimara kumenya ko umwana we atwite yabuze uko abibwira papa we, ariko ngo akimara kubimubwira mu rugo havutse ibibazo, ko yabyaye ikigoryi, ndetse ashaka no kumwirukana nabyo biranga. Avuga ko babikesheje inama bagiye bagirwa n’abaturanyi “twarihanganye arabyara turarera, umwana yasubiye mu ishuli ariga”. Akomeza asaba ababyeyi kwiga kuganiriza abana neza batabakanga kandi bakagerageza kumva ibyo bababaza.

Mukama Didace, umwe mu babyeyi avuga ko abana bakiri bato usanga batandukanye n’abandi kuko bafite imyitwarire idahwitse. Ahamya ko ngo nta mwana ukivugwa kubera ko cyera ngo warakosaga ugacyahwa ariko ubu wakwibeshya bagahamagara RIB. Kuri we, ibi ngo bikomoka ahanini ku bukene n’amakimbirane yo mu muryango, aho abana usanga babaho nta mubyeyi wo kubitaho no kubagira inama, bagakora ibyo bashatse kuko ntawushobora kubavuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko abangavu baterwa inda bakwiye gufatwa neza nk’abandi bana hagamijwe kubibagiza ibibazo bahuye nabyo.

Ashimangira ko kubafata nabi no kubirukana mu rugo, ibi byose bibongerera ibibazo kuko iyo ahuye nundi mugabo akamuha ibyo yabuze iwabo bongera kumutera indi nda, bityo igihugu kigakomeza guhura n’ibibazo kuko abo bana baba badafite kirengera ndetse n’abagabo bababyaye ntibabikoze kuko akenshi usanga ubwabo bafite izindi ngo. Akomeza avuga ko umwangavu wahuye n’ibi bibazo akwiye gufashwa bityo “tugategura ejo habo heza n’ababakomokaho, aho binaniranye hari ibyo amategeko yemerera abantu akaba yakurikizwa”.

Mukagatana, yongeraho ko ababyeyi bakwiye kubwiza abana babo ukuri, kuko iyo bakubaza ukabasubiza ubikiza bajya gushaka amakuru ku mbuga nkoranyambaga cyangwa muri bagenzi babo, aho akenshi usanga ari ibinyoma gusa bibashora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi iyo ubabwiza ukuri bari kubihungira kure.

Kuva mu kwezi kwa 7 kwa 2020 kugera mu kwezi kwa 7 kwa 2021, abakobwa basaga 264 batewe inda, mu gihe abari bari hejuru y’imyaka 18 bageraga ku ijana na mirongo icyenda na bane (194) mu  gihe cy’umwaka umwe abangavu bakomoka muri aka karere, abagera kuri 458 batewe inda.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →