Muhanga: Baratabariza umubyeyi ufite uburwayi bwo mu mutwe watewe inda urara ku muhanda

Bamwe mu bakorera ndetse n’abakoresha umuhanda  uturuka ku Kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Muhanga (Gare ya Muhanga), ugafata umuhanda werekeza Karongi na Ngororero, baratabariza umubyeyi uvuga ko yitwa Claire. Agaragara nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ntagira aho arara hazwi, uretse ku muhanda. Hari n’abavuga ko atwite, hakibazwa uwaba yarabikoze ku muntu nk’uyu.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com bahuriza ku kuvuga ko uyu mubyeyi akwiye kuba afashwa nk’uko Leta ifasha abandi bose batishoboye cyangwa se baba bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Murenzi Seleman utuye i Nyabisindu, avuga ko akunze kubona uyu mubyeyi yaraye ku bihuru by’indabo biherereye ku muhanda uturuka mu mujyi ugana ku Kibuye(Karongi). Ahamya ko ubuzima bwe bubabaje, ko afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ko mu bigaragara ari uwo gutabarwa hagamijwe kurengera ubuzima bwe.

Yagize ati” Nkunze kubona uyu mubyeyi arara mu bihuru by’indabo uturuka mu mujyi ujya ku Kibuye, ariko arababaje kuko ubona afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse dufite ubwoba bw’uko ashobora kuzaribwa n’ibisimba cyangwa akagira ibibazo byo kuhaburira ubuzima”.

Mugemana Theoneste, avuga ko bibabaje kubona umubyeyi nk’uyu araraguza ku muhanda kandi hari abantu bakwiye kumufasha akagira aho kuba cyangwa Leta ikamufasha kubaho neza kuko ngo nubwo afite ikibazo cyo mu mutwe kigaragarira amaso y’abantu unabona ko ashobora kuba atwite bityo akwiye kwitabwaho.

Yagize ati” Birababaje kubona ububyeyi nk’uyu ushobora kuba afite umuryango araraguza ku mihanda. Ni umuturage nk’abandi, akwiye gufashwa ndetse yaba adafite umuryango Leta ikamwitaho kuko nk’uyu ubona ko anafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kandi binagaragarira amaso ko ashobora kuba atwite. Nk’uko hashyizweho ubundi buryo bwo kwita ku bandi babyeyi nawe niyitabweho azabyare neza”.

Kagoyire Assumin, avuga ko agaya umugabo ujya guhohotera umurwayi nk’uriya akamutera inda. Asaba ko uyu mubyeyi yafashwa akavuzwa ndetse agafatwa neza mu gihe yaba atwite kuko “turabikeka bitewe nuko tumubona”.

Yagize ati” Njyewe ku bwanjye ndagaya umugabo ujya guhohotera umurwayi nk’uriya akanamutera inda. Birababaje pe! ariko ndasaba ko uyu mubyeyi yafashwa akaba yanavuzwa akanafatwa neza kugeza amaze kubyara kugirango ejo atazamubyara akamuta kuko uko tumubona ni uko atwite rwose “.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko buri munyarwanda wese agomba kwitabwaho, ariko ko icya mbere kuri uyu ari ukumenya aho akomoka agahuzwa n’umuryango we, ariko ukanaganirizwa uburyo ugomba kumwitaho.

Akomeza avuga ko ari uruhare rwa buri wese kugirango aba bantu bafite ibibazo bitandukanye bitabweho, hekugira ubirengagiza kuko akenshi usanga uwahuye n’ikibazo hakiyongeraho kugira ubumuga bwaba ubw’ingingo cyangwa uburwayi bwo mu mutwe ahita atereranwa n’umuryango we kuko baba babona nta kindi azawumarira. Yibutsa ko nabo ari abantu, ko bitaweho bashobora no kuvuzwa bagakira bakongera bakagira ubizima bwiza. Avuga ko iki kibazo bagiye bagishakire igisubizo.

Mu mujyi wa Muhanga, hakunze kugaragara abarwayi benshi bafite ibibazo bitandukanye bicara ku mihanda yo mu Kivoka, Nyabisindu, kuri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, Ku isoko rya Muhanga ndetse no mu bindi bice bitandukanye, aho bamwe bakunze kugaragara basabiriza ku bahisi n’abagenzi kugirango babone icyo kurya.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →