Muhanga: Baratabariza umukecuru w’imyaka 91 ugiye kugwirwa n’inzu abamo

Abaturage batuye mu mudugudu wa Murambi, Akagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe baratabariza umukecuru Mukamukasi Odette w’imyaka 91 y’amavuko. Bavuga ko yirengagijwe n’ubuyobozi, bakavuga ko bukwiye kumutabara kuko inzu abamo igiye kumugwaho. Banatabariza kandi umukobwa we w’umurwayi udashobora gusohoka.

Umwe muri aba baturage usangiye na benshi imvugo itabariza uyu mukecuru n’umukobwa we, agira ati” Uyu mukecuru yarirengagijwe kuko ubuyobozi bugenda busimburana ariko ntabureba igisubizo ku bibazo afite by’icumbi. Ubuyobozi bukwiye kureba uko bamufasha nkuko bafasha abandi kuko nta bushobozi ndetse hakiyongeraho umurwayi afite wibera mu nzu kuko ntashobora gusohoka hanze”.

Mu kiganiro uyu mukecuru yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko ubuyobozi buzi ikibazo cye ariko butamufasha kuva mu buzima bubi abayemo n’umurwayi we uba mu buriri udashobora kugira aho ajya.

Yagize ati” Reba ahantu mba, inzu igiye kungwaho kandi hari abantu bahora baza hano bavuga ko baje kumfasha kuva muri ubu buzima, ariko nkategereza nkaheba kuko ugiye ntagaruka nkibaza niba ntari umuturage nk’abandi”.

Uyu mukecuru, yongeraho ko mu gihe imvura iguye “ndabyuka kuko iranyagira kubera ko iva cyane”. Gusa nubwo bimeze bityo, ashima abari barigeze kumufasha kuyegura igihe yari yamuguyeho.

Yagize ati” Iyo imvura iguye ndabyuka kuko iyi nzu irava cyane. Ntinya ko iyi nzu yazangwira kuko yigeze kugwa abavandimwe barayinyegurira none n’ubu ndabona igiye kongera kungwira”.

Bamwe mu baturanyi be, bavuga ko n’ubwo inzu igiye kumugwira, ngo no kubona amafunguro ntabwo bimworohera kuko atunzwe n’abakirisitu cyangwa n’abandi baba bakomanzwe n’umutima wo kumutekereza. Yaba we n’abandi bamugera ho, bavuga ko inkunga y’ingoboka ahabwa itabasha kumutunga yonyine we n’umukobwa we Mukarutabana Rusia wavutse 1957 akaba yaramugaye, aho aba mu nzu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu mukecuru kizwi, ariko bandikiye akarere kugirango kabafashe kumusanira. Ahamya ko bategereje igisubizo kizava mu karere. Gusa na none hiyongeraho ko aho uyu mukecuru atuye hagenewe inzu zikomeye, akavuga ko ari byo byatumye basaba uburenganzira bwo kumusanira inzu ye kandi bigakorerwa aho atuye ubu kuko nta handi yabona ikibanza.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →