Muhanga: Baribaza impamvu umuhanda Bakokwe-Kibangu utuzura mu myaka 5 wubakwa

Abatuye mu mirenge ya Kabacuzi, Kiyumba na Kibangu baravuga ko batazi impamvu kompanyi ya Pyramide yatsindiye akazi ko kuwukora itawurangiza hakaba hashize imyaka 6 ugikorwa. Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko uyu muhanda ugeze kuri 91%.

Murindabigwi Theodomile ukomoka mu murenge wa Kabacuzi avuga ko uyu muhanda udakwiye kunanirana. Yemeza ko habayeho gutinda akibaza impamvu watinze kurangira. Ati” Uyu muhanda urarambiranye kuko umaze igihe ukorwa ariko ugategereza ko bawurangiza ugaheba gusa ntabwo tuzi impamvu utarangira ngo woroshye ubuhahirane”.

Mukarubuga Speciose afite imyaka 39 akomoka mu murenge wa Kiyumba, avuga ko itinda ry’uyu muhanda ryatumye ubuhahirane bugenda gacye kubera imiterere y’aha hantu hakunze kugwa imvura bityo ugiye gufata urugendo ugahita ubyihorera wirinda ko imisozi ikuridukiraho.

Yagize ati” Batangira kuwukora twari tuziko utazatinda. Ubuhahirane no kugenderana byagenze gacye kubera ko imiterere y’aha hantu usanga iyo imvura iguye imisozi ihita iriduka ndetse usanga naba bawukora bahava bagasanga ibyo bakoze byasenyutse “.

Umwe mu bakozi b’iyi kampani waduhaye amakuru akadusaba kutavuga amazina ye, yatubwiye ko bagiye bahura n’ibibazo byo kuriduka kw’imisozi yegereye umuhanda ndetse no kwimura amapoto y’amashanyarazi ari mu muhanda ahitwa mu Kaziba na Kibangu no kubaka amateme muri uyu muhanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent yemeza ko uyu muhanda watinze kurangira ugereranyije n’uburebure ufite ariko ko habayemo ibibazo birimo imiterere yaho n’imisozi, hakaza no kuba uwari ufite isoko ryo kugenzura ikorwa ry’imirimo (supervision) kuko uwari ufite aka kazi yashyizwe muri ba bihemu haza undi. Avuga ko ubu imirimo irakomeje kandi ko irarangira vuba.

Kayiranga ati” Uyu muhanda ufite uburebure butari burebure kuko ni kilometero 28 zonyine kandi bageze ku kigero cya 91%, ariko mu ikorwa ryawo hagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye birimo imiterere n’imisozi ihanamye yaho umuhanda unyura, ariko hajemo n’ikibazo cy’abari baratsindiye kugenzura imirimo ikorwa, yaje gushyirwa ku rutonde rwa ba bihemo (liste noire) ariko muri rusange harimo n’ibindi bibazo bitandukanye gusa byinshi byarakemutse imirimo irarimbanyije”.

Yakomeje avuga ko uyu muhanda ugenzurwa n’ubuyobozi hakiyongeraho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi n’imihanda (RTDA) n’abandi, ariko rwiyemezamirimo arimo kubaka amateme 5. Avuga ko kuba yararengeje igihe cyari giteganyijwe hari ibigenwa n’amategeko nabyo birimo kwitabwaho, ariko ko mu mezi abiri uzaba wasojwe abantu bashobora kuwukoresha nta nkomyi. Ashimangira ko witezweho guhindura imibereho y’abatuye muri iki gice kuko uzabafasha kugenderana no guhahirana.

Yagize ati” Turimo gufatanya n’ibigo bitandukanye mu kugenzura ikorwa ry’uyu muhanda, ariko imirimo isigaye ni mike kuko barimo kubaka amateme 5 ndetse no kuba rwiyemezamirimo yaratinze kurangiza imirimo ye hari icyo amategeko agena kandi byatangiye kubahirizwa, hari amafaranga yatangiye gukatwa buri kwezi ndetse batwijeje ko mu mezi abiri ari imbere uzaba wasojwe abaturage bo muri iki gice bagatangira kuwukoresha nta nkomyi”.

Nubwo ubuyobozi buvuga gutya, hashize igihe kirekire abakoze muri uyu muhanda bataka kutishyurwa ndetse hari nabigeze kuvuga ko iyo bishyuje bahembwa ikijerikani cy’inzoga bagataha.

Uyu muhanda nuramuka wuzuye, uzafasha mu koroshya ubuhahirane bw’iyi mirenge ndetse ukazanafasha abambuka uruzi rwa Nyabarongo bajya cyangwa bava hakurya yarwo. Imirimo ya nyuma yagombaga kurangira m’Ugushyingo 2020 nyuma yo gusaba kongererwa igihe bitewe n’ibibazo bitandukanye byavuzwe haruguru.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →