Muhanga: Gitifu wavuzweho gutuma Mudugudu kwaka ruswa yabaye umwere Mudugudu akatirwa gufungwa

Umumararungu Yvonne, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu kagali ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, yagizwe umwere ku cyaha cy’ubushukanyi yari akurikiranyweho, mu gihe Nshimiyimana Pierre, Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 2 n’amezi 6 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 z’amafaranga yu Rwanda.

Ni urubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu karere ka Muhanga nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwiyamburiye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza mu mizi.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye aba bombi ku cyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho Mudugudu yafatanywe amafaranga ibihumbi 22,000 birimo 17,000 bivugwa ko yari yayatse abaturage 12 batishimiye ibyiciro cy’ubudehe bashyizwemo, aho ndetse n’uyu mukuru w’umudugudu ari mubari bahawe icyiciro batishimiye. Bamwe muri aba baturage bahaye Mudugudu amafaranga ababwira ko bazahindurirwa icyo cyiciro batishimiye.

Mu iburanishwa ry’aba bombi, Gitifu Umumararungu Yvonne yahakanye iki cyaha  cy’uko yatumye Mudugudu wa Kagarama gukusanya amafaranga. Uyu mukuru w’Umudugudu we mu kuburana yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi, akavuga ko yatumwe na Gitifu gukusanya aya mafaranga kugirango abe ishimwe ryo guha abana bafashaga gushyiga abaturage mu byiciro.

Umumararungu Yvonne, yasabye ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha kuko ntaho ahurira n’amafaranga yafatanwe umukuru w’umudugudu, ndetse anibaza impamvu ibyakozwe muri uyu mudugudu bitakozwe no mu yindi kuko hose ngo hari abaturage bari bafite ikibazo gisa n’icyabo cy’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Mudugudu Nshimiyimana Pierre, aburana yemeye icyaha anagisabira imbabazi ndetse anavuga ko afite uburwayi bukomeye bw’amara ndetse ko n’ibiryo byo muri Gereza byamunaniye, atakambira urukiko ko afite abana 5 yishyurira amashuri, ariko ubushinjacyaha buvuga ko ari amatakirangoyi akwiye guhanirwa icyaha akurikiranweho.

Umucamanza waburanishije uru rubanza ashingiye ku ngingo y’174 y’itegeko N°  68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange, yemeje ko Nshimiyimana Pierre ahamwa n’icyaha cyo “Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa gufungwa imyaka 2 n’amezi 6 muri Gereza ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 z’amafaranga yu Rwanda no gutanga amagarama yose y’uru rubanza (amagarama), mu gihe Gitifu wahoze ari uwagateganyo mu kagali ka Musongati, Umumararungu Yvonne wimukiye mu Murenge wa Nyabinoni yagizwe umwere ku cyaha bombi bari bakurikiranyweho. Inteko yaburanishije uru rubanza yibukije ko utazishimira imikirize yarwo afite ukwezi kumwe ko kuba yajuririye iki cyemezo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →