Muhanga: Hatangijwe ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge, abakirangwa n’amacakubiri basabwa kwisubiraho

Mu gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe ndetse no mu Murenge wa Nyamabuye ahashyizwe icyapa kiriho amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge, kuri uyu wa 08 Kamena 2021, abaturage basabwe ko mu rwego rwo gukomeza kubwimakaza bakomeza kwirinda ababaca inyuma bagamije gusubiza inyuma urwego bagezeho. Banasabwe kandi kuzirikana amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele avuga ko ashimira akarere ka Muhanga mu bikorwa katangiye byo gukomeza gufasha abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda no kurenga ku mateka y’amacakubiri yaranze igihugu.

Amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge.

Asaba kwibuka ko badakwiye kwirara ngo byarangiye kuko ngo hari abagifite ibitekerezo bibi.
Yagize ati” Ndashimira aka karere mu bikorwa katangije byo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bihujwe n’ibikorwa byo kwibutsa abanyarwanda ko nta kintu kibatanya, ko ahubwo ibibazo byose bafite bibareba ariko no kwibuka ko amateka mabi yaranze abanyarwanda adakwiye kugira urundi rwaho yanyuramo no kwamagana abagifite amacakubiri n’ibitekerezo byabo bibi”.

Yongeyeho ko abagifite ibitekerezo bibi nta gihe bagifite muri iki gihugu ndetse abibutsa ko bakwiye kubireka ahubwo bagakurikiza amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati” Nagirango nibutse abagifite ibitekerezo bibi by’ingengabitekerezo ko nta gihe bafite kuko n’amategeko arabareba ndetse bakwiye kubireka bagakurikiza amahame yashyizweho y’ubumwe n’ubwiyunge agamije kwibutsa abanyarwa ko bose bafite uburenganzira bungana ndetse bakwiye gutahiriza umugozi umwe”.

Mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byakozwe kuri uyu munsi, hatashywe amazu y’ubumwe n’ubwiyunge yubatswe bigizwemo uruhare na komite y’ubumwe n’ubwiyunge ku karere ndetse hanatangijwe iri huriro ku rwego rw’umudugudu ari nawo ibikorwa byose bikorerwaho himakazwa amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mukamusoni Hamissa wahawe inzu y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko hashize imyaka 27 atagira icumbi, aho yahoraga ashaka aho yacumbika. Ashimira Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repuburika Paul Kagame n’abitanze bose. Ashimira ko we n’abana be batanu babonye aho kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko akarere kafashe uku kwezi hagamijwe kwimakaza amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge, ko abaturage bose bakwiye kuyamenya. Avuga kandi ko bazatuza ari uko abarokotse Jenoside batishohoye bose babonye amacumbi, akanahamya ko hazatangizwa igicaniro cy’ubumwe n’ubwiyunge no koroza abarinzi b’Igihango batishoboye no kubasanira inzu.

Yagize ati” Akarere kacu kafashe ukwezi kwa Kamena 2021 tugamije kwimakaza amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse abaturage bacu bose bakayamenya, ariko tuzatuza abadafite amacumbi bayafite ndetse tunatangize igicaniro cy’ubumwe n’ubwiyunge banorozwe inka ku barinzi b’igihango bacu ariko tunabasanire amazu kubo tubona ko yabagwaho kuko hari ibikorwa bakoze bituma tugomba kubaha icyubahiro bakwiye”.

Muri uku kwezi hazakorwa ibikorwa bitandukanye byo kwigisha abaturage, abanyeshuri hagamijwe kubategura ko aribo Igihugu cyubakiyeho ndetse bazahura n’abaturage ariko banasure abaturage barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga, babahe inyigisho zo kubafasha mu gihe bazaba bafunguwe, barangije ibihano byabo bazaze barumvise ko ubumwe n’ubwiyunge bakwiye kubugiramo uruhare kuko bahindutse.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →