Muhanga: Imirimo yo kubaka inzu y’Ababyeyi i Kabgayi izatwara miliyari 6 yaratangiye

Hashize igihe kirekire Ababyeyi bagana ibitaro bya Kabgayi binubira serivisi bahabwa n’aho bazihererwa, abenshi bakemeza ko babangamirwa bitewe nuko n’abaganga ari bake kubera imiterere y’ibitaro ubwabyo.

Mu kiganiro umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi yahaye intyoza.com, Dr Nteziryayo avuga ko inzu y’Ababyeyi (Maternite) yitezweho kuzahindura imiterere y’ibitaro ndetse na serivisi benshi bakemangaga kuko hari byinshi bizahinduka.

Akomeza avuga ko iki gikorwa gishobora kuba kigiye gutanga umurongo wo kugira ahandi bahera bavugurura ibi bitaro bigaragara ko bishaje. Yishimira ko iyi nzu izatuma ibi bitaro bizajya bitanga serivisi nziza kuko ibikoresho bizaba bigezweho ndetse hakazajya higishirizwamo (Teaching Hospital) kuko ngo ahasanzwe hashaje, hamaze imyaka igera kuri 48.

Iyi ni imwe mu nyubako zishaje muri ibi bitaro bya Kabgayi.

Yagize ati” Ni byiza cyane kuko imiterere y’ibitaro izahinduka kandi bigiye gutanga umurongo kugirango ibi bitaro nabyo bivugururwe kubera ko birashaje, ni ibya cyera kuko inzu y’Ababyeyi dufite yubatswe mu 1973 ariko ikiza twishimira nuko iyi nzu izaba ifitemo igice cyo kwigishirizamo (Teaching Hospital)”. Akomeza avuga ko ari servise isanzwe iri mu bitaro birimo; CHUK, Faisal, CHUB na Kanombe.

Dr Nteziryayo, avuga ko iyubakwa ry’iyi nzu n’ivugururwa ry’izindi nyubako bizakorwa gahorogahoro. Ati” Mfite icyizere cy’uko ibi bitaro bigiye kugenda byubakwa nibura mu myaka itanu bishobora kuba byamaze guhinduka, bityo bigatuma na serivisi zirushaho kwiyongera kandi zigatangwa neza zitangirwa ahantu heza hisanzuye. Gusa ntabwo dutanga serivisi mbi kubera ahantu hashaje, ahubwo ni imiterere y’ibitaro ubwabyo. Turasaba abatugana ko bakwiye gutangira ku gihe ubwishingizi kugirango babashe kwishyura serivisi twabahaye”.

Ari ubuyobozi bw’ibitaro, ari ababigana, bose bavuga ko inyubako zitakijyanye n’igihe.

Umubyeyi Murekatete Celine, umunyamakuru yamusanze amaze iminsi 2 abyariye kuri ibi bitaro bya Kabgayi. Avuga ko yitaweho ariko na none bitari bishimishije neza. Kuri we, abona ko ntako batagira bitewe n’aho bakorera hashaje kandi hatanisanzuye.

Yagize ati” Maze iminsi 2 mbyariye hano, urabona ko ntashye ariko na none ntabwo byari bishimishije ariko nibura baragerageje. Aho tubyarira ntabwo hajyanye n’igihe tugezemo bityo nibarebe uko babigenza”.

Eng Yvan ABIZERANYE, ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga akaba ahagarariye kompanyi y’Inkeragutabara yahawe iri soko, avuga ko iyi nzu izaba yamaze kuzura mu mwaka umwe n’igice, ikazaba ifite ibikorwa remezo byose bisabwa harimo ibyumba 4 byo kubagiramo ndetse n’ibyumba byo gutorezamo abimenyereza umwuga w’ubuganga ndetse n’ibyumba bigari byo kwakiriramo ababyeyi baje na nyuma yo kubyara, ko rero ababyeyi bakwiye gushyitsa umutima hamwe kuko ngo ibikorwa by’imirimo ijyanye n’iyi nzu byatangiye.

Igishushanyo cy’inyubako nshya bivugwa ko mu mwaka n’igice izaba yuzuye.

Hashize igihe kinini ababyeyi bagana ibitaro bya Kabgayi bajya kwaka serivisi zo kubyara bakagenda bijujutira serivisi bahabwa, bakavuga ko batitabwaho bitewe n’ubuke bw’abaganga ndetse n’inyubako. Iyi nzu, ishobora kuzakemura bimwe mu bibazo bitandukanye byagiye byibazwa n’ababyeyi batari bake.

Ahazashyirwa inyubako nshya imirimo yaratangiye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →