Muhanga: Kimonyo Juvenal wongeye gutorerwa kuyobora PSF, avuga ko ashyize imbere ibikorwa bihindura umujyi

Urwego rw’Abikorera-PSF, ni rumwe mu nzego zifatiye runini iterambere ry’Igihugu kuko rushingiye ku bikorwa by’ishoramari n’ibindi biganisha ku bukungu. Ni urwego ruhera ku mudugudu rukagera ku rwego rw’Igihugu. Icyorezo cya COVID-19 cyari cyarakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa by’uru rwego birimo n’amatora ku barugize. Ku bwa Kimonyo Juvenal wongeye gutorerwa bwa kabiri kuyobora PSF mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2022, yahamirije abamugiriye icyizere n’abandi muri rusange ko icyo ashyize imbere ari impinduka nziza muri uyu mujyi uri mu yunganira Kigali. Gutorwa kuri uyu mwanya binavuze guhita ajya mu bagize inama njyanama y’Akarere.

Kimonyo, ashimira bagenzi be bikorera bongeye kumugirira icyizere bakamuha inshingano. Ahamya ko agiye gukomereza aho yaragejeje ndetse akemeza ko agiye kurushaho gufatanya na bagenzi be bagahindura umujyi wa Muhanga ku buryo uwugana azajya yishimira kuwuzamo bitewe nuko hazaba hameze. Ashimangira kandi ko agiye kurushaho gukangurira abikorera kuza kuhashora imari no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati” Ndabashimira ko mwongeye kungirira icyizere mukampa inshingano zikomeye zo kubahagararira. Ndakomereza aho nari ngejeje kandi nzagerageza gufatanya namwe mu guha indi sura umujyi wacu ku buryo uzawugana wese azajya aza atikandagira bitewe n’uko tuzaba twamaze kuhahindurira isura. Tuzakomeza gufatanya n’abandi bose bazashaka kuhashora imari no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu tugendeye ku cyerecyezo cya Leta yu Rwanda”.

Bamwe mu bitabiriye itora.

Kimonyo, akomeza yibutsa abikorera ko mu byo bakora byose bagomba kuzirikana ko bifite uruhare ntayegayezwa mu iterambere ry’Igihugu kuko byose bakora bishingiye ku muturage, ko bityo uwo muturage adahari ntacyo bageraho.

Mushonganono Pascasie witabiriye amatora, yavuze ko urugaga rw’Abikorera-PSF  rufatiye runini igihugu bityo ko bagomba gufasha abaturage kwiteza imbere no kongerera agaciro umusaruro. Abatoye ni abagize inteko itora, igizwe n’abahagarariye abandi kuva ku murenge aribo bitoramo ugomba kubayobora.

Abagize Komite yo ku karere batowe:

Kimonyo Juvenal hagati, ibumoso Mukashema Drocella, iburyo Twahirwa Jean Paul

Perezida: Kimonyo Juvenal yagize amajwi 65

Visi Perezida wa 1:Twahirwa Jean Paul yagize amajwi 63

Visi Perezida wa 2: Mukashema Drocella yagize amajwi  86

Hatowe kandi abayobozi 3 kuri buri huriro;

1.Ihuriro ry’Ubuhinzi n’Ubworozi;

Perezida: Hitimana Martin

Visi Perezida wa 1: Kayumba Mukansanga Jeanne

Visi Perezida wa 2:Gahamanyi Fulgence

2.Ihuriro ry’Inganda;

Perezida: Mukarwema Jeanne (Jania Industries)

Visi Perezida wa 1: Ntamabyariro Jean d’Amour (IABM/Makera)

Visi Perezida wa 2:Bugingo Eduard

3.Ihuriro ry’ubucuruzi;

Perezida: Mpamzimaka Fulgence

Visi Perezida wa 1: Nduwamungu Aniceth

Visi Perezida wa 2: Mukanyabyenda Florentine

4.Ihuriro rya Serivisi;

Perezida: Munezero Pacifique

Visi Perezida wa 1: Manizabayo Alodie

Visi Perezida wa 2: Ikitegetse Claudine

5.Ihuriro ry’ibyiciro byihariye;

1.Abagore: Muhwyimana Marie Chantal

2.Urubyiruko: Ndizeye Jean Paul Rene

3.Abafite ubumuga: Ngendahimana Erasme

Muri aya matora kandi hatowe abantu 7 bagize akanama Nkemurampaka bagomba kujya baca impaka zishobora kuvuka hagati y’Abikorera muri aka karere ka Muhanga. Aya matora, yayobowe na Komisiyo y’igihugu y’amatora. Yakurikiwe kandi n’abatari bake baturutse impande zitandukanye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →