Muhanga: Mu bitaro bya Kabgayi habonetse imibiri 26 ahagiye kubakwa inzu y’ababyeyi(ivuguruye)

Hashize iminsi hamenyekanye amakuru avuga ko ahasizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi( Maternity) mu bitaro bya Kabgayi haba hari Icyobo rusange cyashyizwemo imibiri ariko hakirindwa kuvuga inkomoko yayo. Kugeza kuri uyu wa 02 Gicurasi 2021, hari habonetse imibiri 26, hagishakishwa indi.

Mu gukomeza gushakisha amakuru nibwo kuri uyu munsi tariki ya 2 Gicurasi 2021 mu gitondo hatangiye igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri ndetse haboneka imibiri 26 binagaragarako yahashyiizwe mu gihe kimwe.

Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko abatanze amakuru bose bwa mbere bavugaga ko aha hantu hahoze irimbi ry’ababaga bapfiriye mu bitaro bya Kabgayi bakabura ababo babajyana.

Uwayisenga Vestine wavukiye mu karere ka Kamonyi kuri ubu atuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana avuga ko mu gihe cya mbere abatutsi bicwaga ku bwinshi ariko ntibashyingurwe, nyuma haza abatabazi b’imbabare (croix rouge) baha akazi interahamwe ziba arizo zijya kubashyingura kuko bari bamaze kuba benshi ku mbuga z’i Kabgayi.

Yagize ati” Tugihungira hano i Kabgayi iyo interahamwe zazaga kwica abantu bagasigara barambaraye aho, bamwe muri twe bagashyingura ababo, ubwicanyi bumaze kwiyongera abishwe babaye benshi habayeho imbaraga z’abatabazi ba croix rouge batanga akazi kuri bamwe mu bicanyi baba aribo baza gushyingura abatutsi bari bamaze kuba benshi ku mbuga”.

Yongeyeho ko kandi abavuga ko hano hahoze irimbi ry’abapfiriye mu bitaro bahashyinguwe babeshya kuko abapfaga bashyingurwaga mu irimbi rusange rya Gihuma.

Yagize ati” Ntabwo hano higeze irimbi kuko abapfaga bose ntibabone ababo bajyanwaga mu irimbi rusange rya Gihuma kuko hari n’abahigwaga bari barahungiye hano i Kabgayi bakicirwa abavandimwe bakajya kubishyingurira mu irimbi rusange”.

Niyodusenga Thomas ufite imyaka 59 wahigwaga, avuga ko ubwicanyi butarakomera yarari hano ndetse bamwe mu bicwaga we na bagenzi be bageragezaga kuza kubajugunya aha munsi y’ibitaro bashaka kubavana imbere y’ababo no kwirinda ko bakomeza kuhanukira.

Yagize ati” Nahungiye hano mvuye muri Komini Buringa mba mu Iseminari Ntoya ya Kabgayi ariko iyo bicaga abantu aho bahungiye njyewe na bagenzi banjye twazaga kubajugunya hano kugirango tubavane mu maso y’abavandimwe babo no kwirinda ko bakomeza kuhanukira no kuhangirikira kuko ni abacu”.

Perezida w’umuryango uharanira kurengera inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko hashize igihe basaba abazi amakuru kuhajugunwe imibiri y’abatutsi bishwe ariko abayatanga bakagenda biguru ntege. Asaba buri wese by’umwihariko abakoze jenoside kwikebuka bagatanga amakuru bagakomeza gushakisha.

Yagize ati” Hagiye hamenyekana amakuru avuye mu batangabuhamya benshi bavuga ko hano i Kabgayi hapfiriye abatutsi benshi kuberako bari bahahungiye ari benshi no kwicwa byari ku kigero cyo hejuru ariko abakoze jenoside nabo bakwiye kuduha amakuru tugashakisha amakuru yaho abishwe bajugunywe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye waruhagarariye inzego bwite z’Akarere ka Muhanga yavuze ko igikorwa cyo gushakisha gitangiye ariko na none asaba abafite amakuru kuyatanga kuko ngo nkaha ayo bari bafite ari ay’uko higeze kujya hashyingurwa abapfiriye mu bitaro babuze ababo nyamara atari byo.

Yagize ati “Igikorwa cyo gushakisha n’indi mibiri kirakomeza kugirango dushakishe ariko abafite makuru nyayo bakomeze kuyatanga kuko hano hari hazwi ko hajyaga hashyingurwa abapfiriye mu bitaro bazanywe na polisi cyangwa nta barwaza bafite ariko uburyo iyi mibiri tubonye yashyinguwe igerekeranye kandi ahantu hato hashoboka nta cyorezo cyateye ni ukubyibazaho”.

Bamwe mu barokokeye i Kabgayi bavuga ko aha muri iki kibanza bagiye bashyingurwa hatari kure ku buryo no hejuru uwahinga yahita ayibona ndetse aha bagiye kubaka hari imirima y’urubingo bityo byakomeje guhishwa ndetse ababashyinguraga nabo bacukuraga ahantu hato kugirango babone aho babasha kumushyira.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →