Muhanga: Perezida wa Ibuka aragaya abitiranya ubufasha buhabwa abarokotse Jenoside nk’icyasimbura abo babuze

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa 12 Gicurasi 2022 kikabera ku mva ishyinguyemo Abatutsi basaga 121 biciwe ku rurembo rwa Nyabisindu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagawe abitiranya ubufasha buhabwa abarokotse Jenoside nk’ibishobora gusimbura abo babuze.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko hakiri urugendo rurerure cyane kandi rukomeye, kuko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire mibi ku bijyanye n’inkunga zihabwa imiryango y’Abarokotse Jenoside. Avuga ko izi nkunga zidashobora gusimbura abishwe bakabuzwa uburenganzira bwabo bwo kubaho.

Yagize ati” Turacyafite urugendo rurerure kandi rukomeye, bitewe n’imitekerereze ya muntu kuko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire mibi, unarebye neza yavamo ingengabitekerezo ishingiye ku moko bitewe nuko hari abakibona ubufasha buhabwa bamwe mu barokotse, bugahabwa inyito zitandukanye zitanubahisha abazihabwa kubera ko ni ugutoneka ibikomere by’abarokotse ndetse bamwe batarabona ababo bishwe nabi bakamburwa ubuzima n’abicanyi”.

Akomeza avuga ko amateka yanyujijwemo Abatutsi akomeye kandi ubwayo atera ibikomere. Ashimira ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army) zabashije kurokora abahigwaga ndetse imyaka 28 ikaba ishize nta nzu itwikwa cyangwa ngo Abatutsi bangazwe.

Yagize ati” Twaciye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yanadusigiye ibikomere byinshi kandi bikomeye ndetse ntacyo wakora ngo uhe ubuzima uwarokotse yari arimo mbere yo kwamburwa ababyeyi, abana, abavandimwe, inshuti n’imitungo twari dutunze. Ibi byose bidutera intimba kandi nyuma y’iyi myaka 28 tuzi uburyane bwo kuvangurwa mu bandi”.

Akomeza ati“ Iyo dusubiye inyuma kuva kuri Repubulika ya 1 nta myaka 10 yigeze ishira Abatutsi badatewe hejuru ngo bameneshwe, bicwe, basenyerwe, n’amatungo yabo aribwe. Turashimira Igihugu cyacu kuko nibura imyaka 28 irashize tutishwe, tudatwikiwe amazu nubwo hari igihe kigeze kugera hakaza abacengezi ariko byararangiye dushishikajwe no kwiteza imbere”.

Umushumba mukuru wungirije mu Itorero rya ADEPR, Rutagarama Eugene avuga ko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akwiye kwitabwaho, akegerwa, agahumurizwa kugirango avurwe ibikomere by’amateka ashaririye yanyuzemo, ndetse agaherekezwa kuko we yikiranuye n’abamwiciye abavandimwe abaha imbabazi ndetse n’ubu aracyagira uruhare mu bikorwa by’isanamitima ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Uyu mushumba, ahamya ko inkunga Abarokotse Jenoside babona itagarura abo babuze cyangwa ngo ijye mu mwanya wabo. Asaba buri wese kwirinda gutoneka abarokotse kuko bibasenyera umutima bikabasubiza mu icuraburindi ry’imyaka banyujijwemo mbere na nyuna yuko bamwe bicwa.

Akomeza avuga ko abayoboke b’Itorero ryabo bakwiye kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bibongerera intege zo kurenga amateka mabi banyujijwemo n’inyigisho mbi z’urwango. Asaba ko imvugo zikomeretsa zikwiye kugenderwa kure, buri wese agaharanira kuzaraga abe icyiza.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →