Muhanga : Urubanza rwarasubitswe kugirango hakorwe iperereza ry’urukiko.

Ifoto urukiko rwa Muhanga

Mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga , urubanza rw’abaregwa amafaranga ya VUP muri Kamonyi rwarasubitswe.

Kuri uyu wa 2 ugushyingo 2015 , urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruburanishirizwamo urubanza rw’abazira amafaranga ya VUP mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi rwarasubitswe kuko urukiko rushaka kwikorera iperereza ubwarwo kubyo rushidikanya.

Nyuma y’uko urukiko hari bimwe mubyo rwasabaga ho ubusobanuro byaba k’ubushinjacyaha n’bashinjwa rukabura ubusobanuro buhagije , urukiko nyuma yo kuburanisha abashinjwa bose uko ari 28 uretse umubyeyi umwe ngo uri mubitaro rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzakomeza rumaze kwikorera iperereza ryarwo.

Foto mu rukiko indani
Uru rubanza hamwe rwagiye rugaragara mo kutumvikana cyane mu mvugo zakoreshejwe n’abashinjwa igihe babazwaga mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha aho bamwe bavuga ko hari ibyo bahatiwe cyane n’ubugenzacyaha bubasaba gushinja bamwe mu bayobozi cyangwa se kuvuga ibyo bwo bushaka bukabakangisha kubafunga mugihe batabyemeye.

K’urundi ruhande urukiko rwagiye rusaba ubushinjacyaha bimwe mu bisobanuro kubyo bwakoze ariko ntiburugaragarize impamvu zifatika nkaho babazwaga impamvu abantu bakoranye icyaha ariko bakazana umwe gusa , aho umubyeyi ashinja abana be kumufasha mubyo ashinjwa ariko hagahamagazwa umubyeyi gusa abana ugasanga nta n’icyo babajijwe , ibimenyetso bimwe wasangaga bitaragaragajwe ubushinjacyaha bukabwira urukiko kuzashaka ibibyuzuza byabwo n’ibindi.

Nubwo muri uru rubanza bamwe bagiye bemera ibyo bashinjwa bakoze ndetse bakanabyemeranywaho n’ubushinjacyaha hari n’abandi wasangaga bemera bimwe ibindi bakabihakana bikabaviramo kutemeranywa n’ubushinjacyaha kubyo bemera .

Foto mu rukiko indani
Twibutse ko abaregwa bagejejwe imbere y’ubutabera ari 28 bagize amatsinda 19 aho usanga itsinda rigizwe n’abantu benshi bamwe batanazwi yemwe hamwe ugasanga n’uwiswe ko ari umuyobozi w’itsinda atazi uko ifaranga ryagiye.
Nyuma y’uko urukiko rwumvise ukwiregura bamwe bemera abandi bahakana ibyaha bashinjwa urukiko rwasanze hari ibyo rugomba kwikoreraho iperereza ubwarwo, rwavuze mu ruhame rwa bose ko urubanza ruzasubukurwa taliki ya 24 ugushyingo 2015 runatangaza ko muri iyo minsi rutazahagarara kugera rupfundikiwe.

Munyaneza Theogene