Musanze: Abakora mu nzego z’ubutabera 68 bari mu mahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-GBV

Kuri uyu wa 08 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Police i Musanze (National Police College) hatangijwe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga. Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda yitabiriwe n’abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza ndetse n’abapolisi.

Biteganijwe ko aya mahugurwa azaba mu byiciro bitandatu bikazatwara amezi abiri hahuguwe abagera kuri 259, ku ikubitiro hakaba hatangiye abagera kuri 68 bazamara iminsi itatu bahugurwa.

Atangiza aya mahugurwa umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi NPC, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yavuze ko aya mahugurwa azafasha cyane guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abanyabyaha bakajya bahanwa hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga.

CP Bizimungu yavuze ko igihugu cyashyizeho ingamba zo kwimakaza ihame ry’uburinganire no guteza imbere abagore n’abakobwa by’umwihariko. Birazwi ko ku isi yose u Rwanda ari urwa mbere mu gushyigikira no kwimakaza ihame ry’uburinganire, ibyo bikagaragarira mu myanya y’ubuyobozi, ifata ibyemezo ndetse no mu nteko ishingamategeko.

Yagize ati “Iki cyaha cyo gufata ku ngufu no guhohotera abagore n’abakobwa kinyuranyije n’icyo cyerekezo igihugu cyacu kihaye. Niyo mpamvu dushaka kukirwanya no kugikumira kugira ngo ihame ry’uburinganire rikomeze kubahirizwa.”

Yakomeje agira ati “Nta gikuba cyacitse, ndetse no mu bindi bihugu ibi byaha birakorwa ariko mu Rwanda turashaka kubirwanya dukoresheje ingamba zose zishoboka.

CP Bizimungu yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bazafashwa kuzamura imyumvire kuko akenshi umunyabyaha yakurikiranwaga hashingiwe k’umuco cyangwa ku marangamutima.

Yagize ati” Ubusanzwe kugenza ibi byaha cyangwa kubiburanisha wasangaga bidakorwa neza kuko ahanini abantu bagenderaga k’umuco cyangwa ku marangamutima. Aya mahugurwa agamije kwigira hamwe uburyo hajya hafatwa ibimenyetso by’ubuhanga bityo uwafashwe ku ngufu ibyo bimenyetso bigahita bibyerekana cyane ko bazajya bajya n’aho icyaha cyakorewe.”

Yakomeje avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo rirusheho kurwanywa no gukumirwa ari uko buri wese asabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru  y’uwarikorewe ndetse n’uwarikoze hakiri kare kugira ngo inzego zibishinzwe zitangire kubikurikirana.

Umugenzacyaha wungirije mu karere ka Kicukiro Dusabe Jean d’arc uri muri aya mahugurwa, yavuze ko kubona ibimenyetso by’uwafashwe ku ngufu byajyaga bigorana ariko aya mahugurwa bazigiramo uko bazajya babona ibimenyetso bishingiye k’ubumenyi n’ubushakashatsi bya gihanga, bityo uwahohotewe ahabwe ubutabera n’uwabikoze ahanwe n’amategeko.

Nshimiyimana Alphonse nawe witabiriye aya mahugurwa avuga ko icyo agiye kubafasha cyane cyane ari ukugira imyumvire imwe mu gushaka ibimenyetso kuko bazajya banagera aho ihohoterwa ryabereye bakimenya amakuru bakumva abatangabuhamya batarindiriye ko uwarikorewe aza gutanga ikirego cyangwa ngo ajye kwa muganga cyane ko hari abagira ipfunwe ryo kubivuga, ndetse hakanakusanywa ibimenyetso by’ubuhanga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →