Musanze: Imvura idasanzwe yaturutse mubirunga yangije byinshi.

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Busogo, isuri yamanutse mubirunga itewe n’imvura ikomeye yaguye yasenyeye abaturage yangiza imyaka yica amatungo.

Amakuru ava mu karere ka Musanze, arahamya ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru Taliki ya 29 Gicurasi 2016, imvura ikomeye yaguye mu karere ka Musanze no mubirunga, isuri ikomeye yatewe n’iyi mvura ikamanuka mubirunga igasenya amazu y’abaturage ikangiza imyaka y’abaturage ikanica amatungo.

Ubuyobozi bw’aka karere ka Musanze, butangaza ko nubwo iyi mvura yangije byinshi birimo amazu, imyaka y’abaturage n’amatungo agapfa ngo nta muntu waguye muri ibi biza.

Abaturage bibasiwe cyane n’ibi biza ni abo mu kagari ka Sahara mu murenge wa busogo nubwo no mu kagari ka Gisesero bakozweho, amazu, imyaka byangiritse cyane amwe mu matungo arapfa.

Imwe mu nzu yasenywe n'ibiza.
Imwe mu nzu yasenywe n’ibiza.

Ibyangiritse byahise bimenyekana ni amazu 12 yasenyutse, Mu kagari ka Sahara, amazu icyenda yasenyutse, mu kagari ka Gisesero amazu atatu niyo yasenyutse, muri ibi biza kandi ihene imwe yapfuye, intama imwe irapfa n’inkoko eshatu zirapfa, imyaka mu mirima y’abaturage yangiritse irengerwa n’amazi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, ubuyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’izindi nzego zitandukanye bihutiye kujya aho ibi biza byakoze ibara, ubuyobozi bwahumurije abaturage, bwasabye kandi abaturage gufasha bagenzi babo mu kubona aho barara, ibyo kurya ariko kandi bunizeza abakozweho n’aya mahano ko Leta iri gukora ibishoboka ngo ibagoboke.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →