Ngororero: Ikibazo cy’Abana 50,5% bafite imirire mibi n’Igwingira cyahagurukiwe

Abana bangana na 50,5% mu karere ka Ngororero bafite ibibazo by’igwingira n’imirire mibi. Ibi, byahagurukije inzego z’Ubuyobozi mu gikorwa cy’ ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 27 Mata 2022, bugamije kurandura burundu ibi bibazo mu bana. Ni munsanganyamatsiko igira iti” Ni uwacu Tumurere neza”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta yakebuye imiryango ibana ikagirana amakimbirane, ayisaba kwisubiraho bakumvikana ku bituma bagirana ibibazo ndetse bigatuma batabasha gufatanya kwita ku bana kuko bituma bahura n’imirire mibi n’Igwingira, aho ibyo byose bibabuza amahirwe yo gukura neza ndetse n’imitekerereze yabo igasigara inyuma cyane.

Yagize ati” Igihugu gikora byose kugirango umwana wavutse abashe gukura neza kuko abana ni ab’Igihugu, ariko namwe babyeyi mukwiye kwirinda kwihunza inshingano zanyu kuko iyo mwagiye mu mirimo mutibuka ko umwana akeneye indyo yuzuye, intungamubiri. Mwebwe mushobora no kumara iminsi 2 mutararya bigashoboka, ariko iyo umwana amaze umunsi adahawe amafunguro bimugiraho ingaruka mu mikurire ye”.

Minisitiri Ingabire kandi, avuga ko nta muturage ukwiye kumva ko yageze ku ntego ze kandi aturanye n’undi ufite umwana ugifite imirire mibi. Ashima ibyagiye bikorwa kuva mu mwaka wa 2014-2015, aho abana bafite ibi bibazo bari ku 55% ariko ubu bakaba bageze kuri 50.5% nubwo bakiri hejuru ugereranije na 33% y’ikigero cy’aho Igihugu kigeze. Yabasabye gukorana n’abafatanyabikorwa mu gufasha imiryango kugana Ingo mbonezamikurire, ariko kandi bakanirinda amakimbirane ahubwo bakazamura imyumvire.

Yagize ati” Ntamuturage ukwiye kumva ko yageze ku ntego ze, ko yamaze gukura umwana we mu mirire mibi n’igwingira kandi hari mugenzi we ufite umwana utaravamo. Muri 2014-2015 mwari kuri 55% ariko mugeze kuri 50,5%, nibura hari abavuyemo ariko mufite urugendo rwo gukomeza kubera ko mwarengeje ikigero cy’uko duhagaze ku rwego rw’Igihugu kuko dufite 33%. Ndabasaba kutarenza amaso abafatanyabikorwa kugirango umwana ajyanwe mu rugo mbonezamikurire kandi mwirinde amakimbirane yo mu miryango kuko niyo atuma ibipimo byiyongera ndetse n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi itaragera aheza ho kwirinda ibi bibazo”.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko Francois avuga ko mu ntara yose batangiye ibihe byo kurwanya ibi bibazo, aho bashaka kurandura imirire mibi n’igwingira. Asaba ababyeyi ko bakwiye guhagurukira iki kibazo kuko iyo uhuze gato kirushaho kuzamuka. Yemeza ko aka karere gafite abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, ko kandi icyo ari igihombo k’umuryango we n’Igihugu. Ahamya ko abafite aho bahuriye n’ubuzima bose bahagurukiye rimwe kugirango bagere ku ntego zabo zo gufasha imiryango ifite abana bahuye n’ibibazo by’Imirire mibi.

Kampire Tharcie, umubyeyi ufite umwana wahuye n’ibibazo by’imirire mibi n’igwingira avuga ko yabonaga umwana adakura akavuga ko ryaba ari igara ry’umwana, ariko ko yasobanuriwe neza uko ikibazo kimeze bityo agana urugo mboneza mikurire kandi ko abona ubuzima bw’umwana buhinduka neza kurusha mbere. Avuga ko nta mubyeyi ukwiye kwitwaza ko atazi uburyo buhamye bwo gutegura amafunguro kandi ibyo baha abana babifite, babijyana ku isoko bagamije kubyibushya umufuka gusa.

Muri ubu bukangurambaga kandi, bifatanyije na Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Muheto Divine wiyamamarije muri iyi ntara ndetse ufite umushinga wo kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’U Rwanda.

Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare mu rwanda, NISR ku mibereho y’abaturage muri 2019-2020, bwasohotse muri Gashyantare 2022 bugaragaza ko iyi ntara ifite abana 40,2 bafite igwingira.

Uturere two muri iyi ntara ku bijyanye n’ibi bibazo byagaragajwe dukurikirana ku buryo bukurikira; Akarere ka Ngororero gafite abana 50,5% bafite igwingira naho Nyabihu ikagira 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Nyamasheke 37,7%, Karongi 32,4% naho Rusizi ikagira 30,7%. Leta y’U Rwanda binyuze muri gahunda y’Imbaturabukungu ya NST1, igaragaza ko yifuza ko ikigero cy’abana bafite imirire mibi kigomba kugabanuka kikagera kuri 19% gusa. Ni umukoro ukomeye kuko bisaba guhozaho kugirango imyaka 2 isigaye bigerweho, aho ndetse bisaba gukorana n’abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye kugira ngo bigerweho.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →