Noheli: Perezida Tshisekedi yasangiye n’abana b’impfubyi i Mbuji-Mayi

Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi ari kumwe n’Umuryango we, kuri uyu wa Gatandatu Tariki 25 Ukuboza 2021 i Mbuji-Mayi ho mu Ntara ya Kasaï, yasangiye n’abana b’impfubyi 850 ifunguro ry’umunsi mukuru wa Noheli.

Muri iki gikorwa cyo gusangira cyabereye kwa Guverineri w’intara, Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagiye anyura kuri buri meza iriho aba bana b’impfubyi, abakomeza ariko kandi ari nako  abaremamo icyizere.

Umukuru w’Igihugu kandi nkuko Radio Okapi ibitangaza, yaganiriye n’abayobozi b’ibigo izo mpfubyi zirererwamo, baganira ku buzima babayeho. Mu kubafasha, Umukuru w’Igihugu n’umuryango we bahaye ibi bigo by’impfubyi imifuka 800 y’ifu y’ibigori ndetse n’indi mifuka ibarirwa mu majana y’isukari, byose bizafasha mu kugaburira aba bana.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →