Nyabihu: Abagore 2 bafashwe bahetse inzoga za magendu nk’abahetse abana

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira kuri uyu wa 16 Werurwe 2019, yafashe abagore babiri bahetse ibiyobyabwenge mu mugongo by’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Abafashwe ni Maniriho Oleya w’imyaka 25 na Uwamahoro Umurisa na we  w’imyaka 25. Bakaba bafatanwe amaduzeni 540 y’inzoga za magendu zitemewe mu Rwanda ziganjemo izitwa Blu Sky.

Avuga ku ifatwa ry’aba  bagore, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police ( CIP) Innocent Gasasira yavuze ko abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo kugenzura abantu binjiza magendu mu gihugu n’ibiyobyabwenge, niho bahawe amakuru n’abaturage, bahita bategura ibikorwa byo kubafata.

Yagize ati ‘’Twabonye amakuru ko hari abagore babiri binjije ibiyobyabwenge by’inzoga zitemewe mu Rwanda, tubafata bahetse mu mugongo nk’abahetse abana inzoga zitemewe mu Rwanda z’amoko atandukanye. Ni  amayeri bakoresheje kuko bari babihetse wagira ngo ni umwana bahetse nk’uko baheka umwana bisazwe banatwikirijeho igitambaro.”

CIP Gasasira yakomeje avuga ko inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Blue Sky, Chase Waragi, Living Waragi, Host waragi, Coffee Spirit, African Gin ndetse n’izindi zengerwa mu Rwanda nizo zimaze gufatirwa mu bikorwa bya Polisi bikomeje gushyirwamo ingufu mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage ku makuru batanze, abasaba gukomeza umuco mwiza w’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Uturere duturiye imipaka nitwo dufatwa nk’inzira zikoreshwa n’abinjiza magendu, ibiyobyabwenge by’inzoga zitemewe mu Rwanda ndetse n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →