Nyabihu: Abanyamadini bibukijwe uruhare bafite mu gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu muryango

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Nyabihu basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha by’umwihariko ihohoterwa ndetse n’amakimbirane mu muryango kuko bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bikanahungabanya umutekano.

Ni mu biganiro byabereye mu murenge wa Mukamira kuri uyu wa 30 Mutarama 2019, bigahuza Polisi n’abayobozi b’amadini n’amatorero agera kuri 60 akorera mu karere ka Nyabihu.

Chief Inspector of Police (CIP) Theresie Mushimiyimana, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha muri aka karere yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye guhaguruka bakarwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa

Yagize ati “Hari bamwe barimo guterwa inda imburagihe bigatuma bacikiriza amashuri abandi bagashukwa n’abatekamutwe babizeza kubashakira amashuri n’akazi keza hanze y’Igihugu kandi mu byukuri bagamije kubakoresha ubucakara.’’

CIP Mushimiyimana yakomeje asaba abanyamadini guhuza iyobokamana n’inyigisho zigenerwa abagize umuryango mu rwego rwo gukumira amakimbirane kuko ari kimwe mu bikomeje guhungabanya umutekano.

Yagize ati “ Umuryango nyarwanda wugarijwe n’ikibazo cy’amakimbirane yo mungo aho usanga bigera n’aho abashakanye bicana, amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare mu gukemura iki kibazo binyuze munyigisho zihabwa abashakanye mu gihe bitegura gushinga urugo.’’

Pasiteri Ildephonse Twagirayezu uyobora impuzamatorero mu karere ka Nyabihu yasabye abayobozi b’amatorero guharanira ko abo bayobora baba abakirisitu bo kwizerwa kandi banogeye Imana.

Yavuze ko umuturage ubereye u Rwanda kandi unogeye Imana agomba kuba afite roho nzima kandi roho nzima itabaho itari mu mubiri muzima. Yaboneyeho kwibutsa abashumba b’amadini atandukanye kugira uruhare mu kurinda abanyarwanda ibiyobyabwenge kuko ari intandaro y’ibibazo bitandukanye byugarije umuryango.

Yagize ati “Roho nzima ntishobora kuba mu mubiri uhumanye. Ni ngombwa ko inyigisho zitangirwa mu matorero tuyobora zigaruka cyane kumuryango kuko ariwo shingiro ry’itorero bityo nitugira abakirisitu beza n’Igihugu kizaba gifite abaturage bazira ibiyobyabwenge n’amakimbirane.’’

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →