• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Nyagatare: Umugabo akurikiranyeho kwiba umukoresha we ibihumbi 10 by’amadolari

Umwanditsi
March 12, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe Uwizeyimana Jerome ufite imyaka 30 y’amavuko, akurikiranyweho kwiba umukoresha we amadolari y’amanyamerika ibihumbi icumbi(10.000$) yari amuhaye ngo ajye kuyavunjisha mu manyarwanda. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP)Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu wafashwe na Polisi tariki 10 Werurwe 2019 imushyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakurikiranwe ku cyaha aregwa. Uwafashwe ubusanzwe atuye mu murenge wa Matimba mu kagari ka Matimba, mu mudugudu wa Matimba mu karere ka Nyagatare.

Akaba yari asanzwe ari umukozi w’isosiyete y’abahinde itwara ba mukererugendo izwi ku izina rya Waheguru Ltd.

CIP Twizeyimana avuga ko ubusanzwe ubuyobozi bw’iriya sosiyete bwari bwaragiriye icyizere uriya mukozi nyuma aza kubahemukira arabiba.

Yagize ati:”Uriya mukozi wafashwe yari yaragiriwe icyizere n’umukoresha we amuha ariya madolari ngo ajye kuyamuvunjishiriza, ariko aho kugira ngo ayavunjishe agaruke yahise yigendera arabura.”

Yakomeje avuga ko umukoresha amaze kubona ko umukozi atagarutse yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi kugira ngo itangire imukurikirane, ndetse ubuyobozi bw’iyo sosiyete itwara ba mukerarugendo yari yatangiye gukwirakwiza amafoto y’uwo mu muntu.

Ati:”Umukoresha amaze kubona ko umukozi we atagarutse yihutiye gutanga ikirego kugira hatangire igikorwa cyo gushakisha umunyacyaha. Bari banatangiye gukwirakwiza amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga.”

Mu gihe Polisi yari yatangiye gushakisha umunyacyaha, umwe mu bashoferi ba sosiyete itwara abagenzi ibavana mu karere ka Nyagatare yaje kumenyesha Polisi ko uwo muntu  yamubonye Polisi igiye kumufata isanga koko niwe washakishwaga.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko akimara gufatwa Polisi yasanze asigaranye amadolari ibihumbi 9 na 400, (9.400$), ahita asubizwa nyirayo..

CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abaturage kuba bagize uruhare mu gutanga amakuru y’ifatwa ry’uriya munyacyaha washakishwaga, ariko asaba abantu kujya bitondera abantu bagiye guha amafaranga menshi cyangwa ibindi bintu bihenze.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga