• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Nyamagabe: Imbangukiragutabara yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Umwanditsi
August 15, 2016

Imodoka itwara abarwayi izwi ku izina ry’imbangukiragutabara, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka yose.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 15 Kanama 2016, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru  intyoza.com ahamya ko ahagana mu masaha ya saa sita na 35  imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance) yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya yose igakongoka.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro ni iyo mu bwoko bwa NISSAN y’ibitaro bya Kigeme, iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kamegeri akagari ka bwama ho mu mudugudu wa Gitwa.

Uyirebeye muruhande uko yabaye.
Uyirebeye murubavu uko Imbangukiragutabara yabaye.

Iyi Mbangukiragutabara yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya yose igakongoka yari ifite nomero za pulaki GP743A, uretse iyi modoka ubwayo yahiye yose igakongoka, nta muntu yahitanye nta n’ibyo yangije bindi.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko iyi mbangukiragutabara yari ivuye kuzana umurwayi, ikaba yari itwawe n’umushoferi witwa Bareberaho Prosper w’imyaka 41 y’amavuko.

Ikinyamakuru intyoza.com cyagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda adutangariza ko amakuru yari atarayamenya neza, gusa aya makuru y’iyi mpanuka n’ishya ry’iyi modoka yahamijwe na CIP Andre Hakizimana umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo.

Uyirebeye imbere.
Uyirebeye imbere.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutarabona amakuru y’icyaba cyateje iyi mpanuka yateje inkongi y’umuriro imodoka igashya yose igakongoka, ibi kandi byanahamijwe na CIP Andre Hakizimana ubwo yabwiraga intyoza.com ko impamvu y’iyi mpanuka itaramenyekana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga