Nyanza: Abana bane bakinishije igisasu baziko ari ibyuma batoye kirabaturikana

Umwe mu bana bane bagendaga batoragura ibyuma bishaje byo kugurisha, yaturikanywe na gerenade bakeka ko ari icyuma nk’ibindi ahasiga ubuzima abandi barakomereka barimo na se ubyara batatu muribo.

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko ibikorwa byo gushaka ibyuma bishaje byo kugurisha bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru.Irakangurira kandi ababyeyi gukurikirana abana babo mu rwego rwo kubarinda gukinisha ibisasu babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje, aho ku itariki 24 Nzeri 2016, ahagana saa tanu n’igice zo ku manywa , abana bane bashakaga ibyuma bishaje byo kugurisha mu kagari ka Butare, ho murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, batoraguye gerenade, hanyuma barayikinisha bayitiranya n’icyuma gisanzwe, kugeza ibaturikanye, maze yica umwe muri bo,  abandi basigaye  barakomereka.

Polisi y’u Rwanda irasaba abacuruzi kudakoresha abana muri iyo mirimo yo gushaka ibyuma bishaje, ikaba ndetse inibutsa ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko batatu muri abo bana ari ab’uwitwa Faustin Kamanzi, uyu akaba na we yarakomerekejwe n’iyo gerenade, naho umwana wa kane akaba yitwa Chris Igiraneza.

CIP Andree Hakizimana, umuvugizi wa polisi y'u Rwanda mu ntara y'amajyepfo.
CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo.

Asobanura uko byagenze, CIP Hakizimana yagize ati:” Ubwo abo bana barimo bashaka ibyuma bishaje byo kugurisha, batoraguye gerenade, barayikinisha bibwira ko ari icyuma gisanzwe kugeza ibaturikanye, maze ihitana umwe muri bo witwa Olivier Niyomugisha w’imyaka 12 y’amavuko, ndetse ikomeretsa  Fulgence Niyigena w’imyaka 10 y’amavuko, Kevin Iradukunda w’imyaka 8 y’amavuko na Igiraneza w’imyaka ine y’amavuko”.

Yongeyeho ko usibye Niyomugisha wahitanywe na yo, abandi bane; barimo se wa batatu muri abo bana; bari koroherwa.

Ubusanzwe, ahantu higeze kuba ibigo bya gisirikare n’ahabereye imirwano ni ho hakunze kugaragara ibisasu.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:”Gushaka ibyuma bigomba gukorwa n’umuntu mukuru kuko we ashobora kugira amakenga ku buryo yirinda gukora ku kintu akeka ko ari igisasu. Nta mwana ukwiriye gushorwa muri iyo mirimo kubera ko afite ugushishoza guke”.

CIP Hakizimana, yibukije ko umuntu utanze igisasu cyangwa utanze amakuru ahari igisasu ku bushake adakurikiranwa n’amategeko, hanyuma asaba buri wese kudakora ku kintu cyose akeka ko ari igisasu, ahubwo agahita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikihavane.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →